Shaddyboo yagiranye ibihe byiza n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria (VIDEO)
Umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Shaddyboo yasangije abamukuriikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari kumwe n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Larry Gaaga bigaragara ko bagiranye ibihe byize.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yashyizeho amashusho ari kumwe n’uyu muhanzi, barimo babyina ariko bicaye, bakaba babyinaga indirimbo nshya y’uyu muhanzi aheruka gusohora yitwa ‘Edegere’.
Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo avuga ko yishimiye kuba yagiranye ibihe byiza na we aho ari muri Nigeria.
Ati “nishimiye kuba ndi kumwe n’umwami Larry Gaaga. Niba ubizi, urabizi.”
Larry Gaaga na we abinyujije kuri Instagram stories ye, yashyizeho agace gato ari kumwe n’ubundi na Shaddyboo barimo kumva indirimbo nshya y’uyu muhanzi ‘Edegere’ ariko noneho Shaddyboo ayibyina Kinyarwanda, amubwira ko ari wo mu co w’abanyarwanda.
Larry Gaaga uri mu bakunzwe muri Nigeria, yatangiye umuziki muri 2012, indirimbo ze zakunzwe cyane harimo Gaaga Shuffle yakoranye na 2Baba yasohotse muri 2017, Doe yakoranye na Davido. Low yakoranye na Wizkid n’izindi.
Uyu muhanzi aheruka gusohora indirimbo yitwa Edegere yasohotse mu mpera z’icyumweru gishize, yayikoranye n’abahanzi barimo Pete Edochie, Theresa Onuorah, Flavour na Phyno, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni kuri YouTube.

Ibitekerezo
Musemakweli prosper
Ku wa 27-10-2021Mwambwiye ikirimi bavuganyemo? abafite ifaranga barakimara nukuri!!! gusa hari abantu Imana yahaye amahirwe kandi bakayakoresha neza