Irushanwa ngaruka kwezi rya Seruka Youth Cup rifite intego yo kuzamura impano z’abana bakiri bato guhera ku myaka 4 kugeza kuri 14, iyi nshuro rizaba tariki ya 15 Kamena 2019 ribere Kicukiro muri IPRC.
Mu kwezi gushize kwa Gicurasi ryari ryitabiriwe n’ikipe iturutse muri Uganda , ni nayo yegukanye ibikombe hafi ya byose, kuri iyi nshuro biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe 70.
Umuyobozi wa Seruka Youth Cup, Hubert Sugira akaba yatangaje ko mu kwezi gutaha bashaka kuzenguruka mu turere hafi ya twose mu Rwanda kugira ngo mu kwezi ku Kuboza hazabe imikino ya nyuma y’abana bagiye bitwara neza nta mbogamizi bahuye nazo.
Yagize ati"Ubu twari turi kubitunganya neza tureba uburyo twakongera tugakomeza gukomereza amarushanwa yacu mu turere twose mu gihugu nk’uko twari twabyiyemeje, gusa ntibizatinda ni vuba".
Seruka youth cup yatangiye tariki ya 13 Ukwakira 2018, igiye kuba ku nshuro ya 8 nyuma yo kubera kuri Stade Amahoro I Remera ku itariki ya 15-16 Ukuboza 2018, ikongera ikambuka mu mugi wa Kigali ikajya I Nyamata mu karere ka Bugesera.
Iri rushanwa rikaba rimaze gufasha abana benshi dore ko haba harimo impano nyinshi n’ibihembo bigiye bitandukanye.
Umuyobozi wa Seruka Youth Cup
Ukwezi gushize ikipe yo muri Uganda niyo yegukanye ibikombe byinshi
Abana bakiri bato bagaragaza impano zabo
)
Ibitekerezo
Niyonshuti Solomon kallo
Ku wa 7-09-2019nge harikibazo mfite nkange mfite imano ariko ntabuze ukuntu ntazamuk ntimunsobanturire mubwir