Senegal akagozi kacitse ku munota wa nyuma, Gareth Bale akiza Wales Abanyamerika
Ejo hashize wari umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar, ikipe ya mbere ihagarariye Afurika ari yo Senegal yaje gutsindwa n’u Buholandi 2-0.
Habanje umukino wo mu itsinda B saa 15 aho u Bwongereza bwanyagiye Iran ibitego 6-2.
Saa 21h, iri tsinda rya B hongeye kubamo umukino wa kabiri aho Wales yakinaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umukino igice cya mbere USA yakinaga neza, ihererekanya kurusha Wales.
Ibi byaje no kuyiha igitego ku munota wa 36 ku mupira Christian Pulisic yacomekeye Timothy Weah, na we nta kindi yakoze uretse gushyira umupira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Hennessey.
Wales mu gice cya kabiri yakomeje kugerageza kureba uko yakwishyura igitego ariko umunyezamu Matt Turner ayibera ibamba.
Ku munota wa 82, Walker Zimmerman yakoreye ikosa kuri Gareth Bale mu rubuga rw’amahina maze batanga penaliti yahise yinjizwa neza na Bale, umukino urangira ari 1-1.
Mu itsinda B, habaye umukino umwe wo u Buholandi bwatsinzemo Senegal 2-0.
Ni umukino Senegal yakinnye idafite kizigenza wa yo akaba na kapiteni, Sadio Mane utazagaragara muri iki gikombe cy’Isi kubera imvune.
Abasore ba Senegal bakoze ibishoboka binyuze mu basore nka Krepin Diatta bagerageje amahirwe mu gice cya mbere ariko ntibyagira icyo bitanga.
U Buholandi nabwo nta mahirwe afatika mu gice cya mbere bwabonye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.
Kimwe no mu gice cya kabiri, Senegal yakomeje kurema amahirwe menshi cyane binyuze kuri Pape Alassane Gueye winjiye mu kibuga asimbura, gusa umunyezamu yakomeje kumubera ibamba.
Gushyira Memphis Depay mu kibuga hari icyo byafashije u Buholandi mu gice cy’u Busatirizi.
Uyu rutahizamu ukinira FC Barcelona ku munota wa 84 yafashe umupira awuhereza Frankie De Jong bakinana muri Espagne, yahise ahindura umupira mwiza imbere y’izamu maze Cody Gakpo arasimbuka ashyiraho umutwe umupira awutanga umunyezamu Mendy kiba kibaye 1-0.
Mbere y’amasegonda make ngo umukino urangire, Davy Klaassen yatsindiye u Buholandi igitego cya kabiri ku mupira Depay yari ashose mu izamu ariko Mendy yawukuramo akabura myugariro umufasha.
Imikino iteganyijwe uyu munsi
Argentine VS Arabie Saoudite [12:00]
Denmark VS Tunisia [15:00]
Mexique VS Pologne [18:00]
U Bufaransa VS Australia [21:00]

Ibitekerezo