Seka Festival igiye gutangirana umurindi mu rwenya rw’indimi eshatu
Umunyarwenya Michael Sengazi ni we uzabimburira abandi bazitabira iserukiramuco ry’urwenya rya Seka ritegerejwe gutangira ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2019.
Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seka Festival’ niryo rya mbere ryo gusetsa ribereye mu Rwanda, ryateguwe na Arthur Nation isanzwe ibarizwamo Nkusi Arthur, umunyarwenya umaze kwigaragaza mu karere.
Klepy Bertrand uri mu itsinda ryateguye ibi bitaramo, yabwiye Isimbi.rw ko bizaba byihariye.
Yagize ati “Ku cyumweru mu gutangira n’igitaramo cya Michael, hazaba harimo umwihariko kuko urwenya ruzatangwa mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”
Yongeyeho ati “Ikindi gikomeye kuri ibi bitaramo byose muri rusange, izamara icyumweru cyose iba kandi izagaragaramo abanyarwenya bakomeye cyane muri Afurika duhereye kuri Basket Mouth kandi hanatekerejwe ku bafite impano nshya mu Rwanda bazahabwa umwanya wo kuzerekana.”
Umunsi wa mbere w’urwenya rusesuye muri Seka Festival ni ku Cyumweru, tariki ya 24 muri Century Cinemas nyuma yaho abanyarwenya bazatangira gusetsa abagenda mu modoka i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 29, hanyuma ku itariki 30 i Gikondo muri Expo Grounds habere igitaramo kizahuza Teacher Mpamire, Madrat & Chico, Eddy Butita, Jaja Bruce na Akita kiyoborwe na Alex Muhangi.
Igitaramo gifunga Seka Festival ari nacyo kizitabirwa n’ibyamamare muri Afurika gitegerejwe muri Expo Grounds ku itariki 31 Werurwe 2019. Abazitabira bazasusurutswa n’Umunya-Nigeria Basket Mouth, Eric Omondi na Patrick Salvador, kizaba kiyobowe na Nkusi Arthur.
Nkusi Arthur uyobora Arthur Nation yatumiye Basket Mouth, yavuze ko ‘Seka yatumiwemo Basket Mouth izaba yihariye’. Nubwo ibi bitaramo bizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika, abakizamuka mu Rwanda na bo bazahabwamo umwanya wo kwigaragaza.
Akandi gashya kari muri ibi bitaramo nuko hazaririmbamo n’abahanzi nka Charly & Nina, Syntex ndetse na Weasel uzava muri Uganda.

Ibitekerezo