Umubyeyi wa Diamond Platnumz, Mzee Abdul Juma yaciye ibintu muri Tanzania nyuma yo gushyira hanze indirimbo ya mbere.
Abdul Jumaa yinjiye mu muziki nk’umuraperi ubikora mu buryo bwihariye ari nacyo cyatumye indirimbo ye benshi bayishyiraho ijisho. Se wa Diamond Platnumz yasohoye indirimbo ya mbere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019.
Yahishuye ko izina ry’ubuhanzi azajya akoresha ari Baba Diamond, ngo ababishaka bajye bamwita Big Lion[mu gihe umuhungu we yitwa Lion(Simba)] cyangwa Mzee Mondi.
Indirimbo ya se wa Diamond Platnumz yayise ‘Mwewe’ yayikoranye n’abahanzi bakizamuka barimo uwitwa Sungura Madini, Promis Nyota ndetse na Blod Gaz.
‘Mwewe’ yavugishije abakunzi ba muzika muri Tanzania mu buryo bukomeye, abenshi baribaza icyatumye se wa Diamond yinjirira ku ndirimbo y’urukundo abandi benshi bakagaragaza ko basekejwe n’imiririmbire ya Abdul Juma w’umuraperi.
Iyi ndirimbo ikoze mu njyana izwi cyane mu gice cya Bongo, uwaririmbye inyikirizo yahawe amanota ko ashobora kuzavamo umuhanzi ukomeye mu gihe bagenzi be bahindutse urw’amenyo kubera amajwi yabo.
Juma ubu usigaye wiyita Big Lion yigaragaje muri iyi ndirimbo arapa; mu mashusho yayo nabwo aba aririmbira abakobwa bayibyinamo. Abasesenguzi b’umuziki muri Tanzania bagaragaza ‘aba bakobwa nk’abanyacyaro basaga n’abakandagiye mu mujyi ako kanya’.
Amashusho y’iyi ndirimbo na yo yafashwe nk’urw’amenyo kubera ireme ryayo riciriritse, hari n’abavuga ko uwayafashe ashobora kuba yarakoresheje telefone iciriritse.

Ibitekerezo