Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong ukinira Rayon Sports, byavugwaga ko yerekeje muri Portugal ariko amakuru ahari ni uko yerekeje mu Bushinwa.
Uyu rutahizamu bivugwa ko yashimwe n’ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa ndetse amakuru avuga ko yarangije kumvikana na Rayon Sports igisigaye ari ukugenda agasinya.
Sarpong wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, bivugwa ko yaje kubona indi kipe imwifuza yo muri Portugal yitwa FC Paços de Ferreira, asaba Rayon Sports ko ari yo babanza kumvikana nayo byakwanga akabona kwerekeza mu Bushinwa.
Nk’uko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabwiye ISIMBI, uyu musore ngo aba yarerekeje muri Portugal mu kwezi gushize k’Ukuboza ariko bitewe n’imikino Rayon Sports yari ifite ntibyakunda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo yahagurutse mu Rwanda gusa ngo bwo agiye mu Bushinwa mu ikipe ya Changchun Yatai FC bitandukanye n’ibyo abantu bavuga ko ari muri Portugal.
Akaba agiye gukora ikizamini cy’ubuzima yagitsinda ni bwo na perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate azamusangayo asinyire iyi kipe dore ko kuvugana byo byarangiye.
Mu minsi ishize, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye ISIMBI ko uyu musore n’ubwo avugwa mu Bushinwa hari andi makipe menshi amwifuza.

Ibitekerezo