Siporo

Sandvikens IF yerekanye Byiringiro Lague

Sandvikens IF yerekanye Byiringiro Lague

Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya 3 muri Sweden yemeje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda wakiniraga APR FC, Byiringiro Lague.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 usatira anyuze ku mpande akaba yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 4, bikaba bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 80 by’amadorali.

Byiringiro Lague waherukaga kongera amasezerano y’imyaka 4 muri APR FC, yari asigaje 3 kuko amasezerano yayongereye muri Gashyantare 2022, ikipe ye yumvikanye na Sandvikens IF yemera kumugurishayo.

Nyuma y’uko impande zombi zumvikanye, byari biteganyijwe ko azerekeza muri Sweden tariki ya 27 Mutarama 2023 gusa APR FC yasabye ko bamureka akabanza gukina umukino w’abakeba wa Rayon Sports uzaba muri Gashyantare 2023.

Iyi kipe isanzwe ikinamo undi munyarwanda, Yannick Mukunzi unayimazemo igihe kuva muri 2019.

Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC. Muri 2021 yari yagiye mu Busuwisi mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri ariko riza kumutsinda.

Lague yamaze kwerekanwa na Sandvikens IF
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top