Siporo

Sadio Mané yateye impagarara, igikuba gicika muri Senegal

Sadio Mané yateye impagarara, igikuba gicika muri Senegal

Kapiteni wa Senegal, Sadio Mané yatumye igikuba gicika muri Senegal nyuma y’imvune yo mu ivi yaraye agize mbere y’iminsi mike ngo igikombe cy’Isi gitangire.

Ni imvune yagiriye mu mukino ikipe ye ya Bayern Munich yatsinzemo Werder Bremen 6-1. Yavuye mu kibuga ku munota wa 15 asimburwa na Leroy Sane.

Nyuma y’imvune yo mu ivi yaraye agize akaba agomba kunyuzwa ku cyuma ngo barebe uko imvune imeze.

Iyi mvune ikaba yateye ubwoba Senegal aho akomoka aho bakeka ko uyu rutahizamu usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe aho bikewa ko ashobora kudakina imikino y’igikombe cy’Isi kizaba muri uku kwezi.

Sadio Mané akaba ari mu bakinnyi bari bahamagawe na Senegal bazitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar guhera tariki ya 21 Ugushyingo uyu mwaka.

Sadio Mané yagize imvune yateye benshi ubwoba
Sadio Mané ni kapiteni wa Senegal
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top