Siporo

Sadate yavuze umwe mu batoza bashobora guhabwa inshingano zo gutoza Rayon Sports

Sadate yavuze umwe mu batoza bashobora guhabwa inshingano zo gutoza Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buvuga ko butaremeza umutoza ugomba gufata inshingano zo gutoza iyi kipe ariko na none umwe mu bo batekereza ari Casa Mbungo Andre watandukanye na AFC Leopards yo muri Kenya.

Mbere y’umunsi umwe gusa kugira ngo abantu bizihize Noheli, tariki ya 24 Ukuboza 2019 Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umunya-Mexique, Javier Martinez Espionoza, ni nyuma yo kumushinja umusaruro muke.

Nyuma y’igenda rye hagiye havugwa amazina menshi muri iyi kipe harimo Casa Mbungo Andre, umugande Moses Basena utoza Sunrise ndetse Gomez wahoze uyitoza.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate, yavuze ko bahisemo kubanza kwitonda bagashaka umutoza nta guhubuka ariko ngo mu minsi ya vuba bazaba bamubonye.

Yagize ati"twahisemo kubanza kwitonda tukareba ikipe umunsi ku munsi, umutoza Kirasa ni umutoza ushoboye ufite ubunararibonye wenda udafite impamyabushobozi zimwemerera gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda, biraduha umwanya wo kwicara ngo dutekereze ku mutoza twazana ariko mu minsi ya vuba umutoza wa Rayon Sports aramenyekana."

Ku batoza bashobora guhabwa izi nshingano, kuri Casa yavuze ko nta biganiro baragirana ariko na none akaba ari umwe mu bo batekereza.

Yagize ati"Casa Mbungo Andre nta biganiro turagirana nawe ariko na none ni umwe mu bo dutekereza kuba twaganira na we akaba yahabwa inshingano."

Mu gihe Casa Mbungo Andre yahabwa inshingano zo gutoza Rayon Sports, yaba agiye gukorana Alain Kirasa bahoze n’ubundi bakoranaga muri Kiyovu Sports amwungirije mbere y’uko yerekeza muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.

Casa Mbungo ashobora kuragizwa Rayon Sports
Sadate avuga ko Casa ari umwe mu bo batekereza guha inshingano zo gutoza Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Francois
    Ku wa 30-12-2019

    Wapi nta casa.nashake umutoza wumunya mahanga,casa yayigira nkuko Eric nshimiyimana yagize AS de kigali

  • Francois
    Ku wa 30-12-2019

    Wapi nta casa.nashake umutoza wumunya mahanga,casa yayigira nkuko Eric nshimiyimana yagize AS de kigali

  • Francois
    Ku wa 30-12-2019

    Wapi nta casa.nashake umutoza wumunya mahanga,casa yayigira nkuko Eric nshimiyimana yagize AS de kigali

  • twahirwavalence
    Ku wa 30-12-2019

    Ntakasambongo sadatti yaba aturangije pe nasheke umutoza umarana igihe nikipe kandi umutoza udahindagurika ukugirango abakinnyibamwiyumvemo

IZASOMWE CYANE

To Top