Siporo

Rwatubyaye Abdul yahumurije abakunzi ba Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul yahumurije abakunzi ba Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul akaba kapiteni wa Rayon Sports, yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko mu minsi ya vuba azaba yagarutse kuko yitaweho neza n’abaganga.

Ni nyuma y’ibyumweru bitatu abazwe imvune yo mu ivi yagize, aho yari afite ikibazo cya ’Minescus’.

Rwatubyaye Abdul akaba yavuze ko ubu arimo gukurikiza inama abaganga bamuhaye ku buryo mu gihe kitarambiranye, mu kwezi 1 azaba yatangiye gukinana n’abandi.

Ati "Maze ibyumweru 3 bambaze "Minescus", nkomeje gukurikirana gahunda yo abaganga bampa, mu byumweru 4 cyangwa 6 ngomba gutangira imyitozo rusange n’abakinnyi."

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi ntabwo yahiriwe no kugaruka muri Rayon Sports kuko kuva muri Kanama 2022 yasinyira Rayon Sports avuye muri FC Shkupi, yakiniye iyi kipe imikino 2 gusa ya shampiyona.

Rwatubyaye Abdul aheruka mu kibuga tariki ya 14 Nzeri 2022 mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Rwamagana City 2-0, akaba wari umukino wa kabiri wa shampiyona yari akiniye iyi kipe, ni nyuma y’umukino bari batsinzemo Police FC 1-0.

Rwatubyaye Abdul yahumurije abakunzi ba Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top