Rutanga Eric, kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, avuga ko nta biganiro yigeze agirana n’ikipe ya Young Africans ko ahubwo iyi kipe yavuganye na Rayon Sports ariko ntihagira ikivamo.
Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu musore yamaze kumvikana na Young Africans yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Sibomana Patrick Papy, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwaremereye ISIMBI ko koko iyi kipe imwifuza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, Rutanga Eric yavuze ko we ku giti cye nta biganiro yigeze agirana na Young Africans kuko agifite amasezerano ya Rayon Sports.
Ngo iyi kipe yamwifuje umwaka ushize ariko ntibyakunda kuko yahise yerekeza muri Zambia ariko naho ntibyamuhira.
Akomeza yemeza ko iyi kipe imwifuza ndetse ko hari n’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports gusa ngo ibiganiro ntibyagenze neza.
Yagize ati"Perezida wa Yanga SC yaraje aganira n’uwa Rayon Sports, ariko ibyo baganiriye ntabwo byaciyemo. Njye ntabwo navuga ngo navuganye na bo, n’ibizaba byaba ku ruhande rw’ubuyobozi.’’
Rutanga Eric yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC, uyu ukaba ari umwaka wa 3 akinira Gikundiro.

Ibitekerezo