kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye aho yanyuze, ni mu gihe umutoza yamugize umudage Andreas Spier wamutoje muri APR FC.
Uyu musore amaze gukinira amakipe 2 hano mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports akaba ari na yo makipe akomeye mu gihugu.
Rutanga Eric yakiniye APR FC kuva muri 2013, yaje gutandukana n’iyi kipe muri 2017 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, akaba ari mu mwaka we wa 3 muri iyi kipe yambara uburu n’umweru.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu mugabo yatangaje ikipe y’abakinnyi beza bakinanye, ni abakinnyi bakinananye muri APR FC na Rayon Sports.
Ni urutonde rugaragaramo abakinnyi babiri bahagaritse gukina umupira w’amaguru ari bo; Ngabo Albert na Nshutiyamagara Ismail Kodo bose bakinanye muri APR FC.
Kodo yari umutoza muri AS Kigali ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu gihe Ngabo Albert ubu atoza abato ba APR FC.
Abandi bakinnyi ni Ndayishimiye Eric Bakame bakinanye muri Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, Yannick Mukunzi bakinanye muri APR FC na Rayon Sports.
Kwizera Pierrot, Jules Ulimwengu, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Bonfils Caleb aba bose ni abarundi bakinanye muri Rayon Sports ndetse na rutahizamu Michael Sarpong ukomoka muri Ghana bakinana ubu muri Rayon Sports.
Iyo urebye uru rutonde usanga umukinnyi bagikinana ari umwe wenyine ari we Michael Sarpong.

Ibitekerezo
Rubyogo
Ku wa 23-03-2020Nanjye ndemeranya na Rutanga , aba bahungu yavuze baritangaga mu kibuga kabissa kuburyo usanga iyo batatsindaga ubanza batarasinziraga !! Ariko abo Rayon ifite ubu sinzi urukundo rwikipe niba barufite kabissa! Bigaragarira mu kibuga aho usanga ubwitange ari hafi ya ntabwo