Siporo

Rutanga Eric yaba ari mu nzira zisohoka muri Rayon Sports

Rutanga Eric yaba ari mu nzira zisohoka muri Rayon Sports

Umukinnyi wa Rayon Sports ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Eric Rutanga avuga ko nta biganiro aragirana na Rayon Sports byerekeye kongera amasezerano, ni mu gihe andi amkuru avuga ko ashobora kwerekeza muri Yanga Africans muri Tanzania.

Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2018-19, abakinnyi benshi b’iyi kipe barimo na Eric Rutanga bari ku mpera z’amasezerano yabo, gusa nta n’umwe ikipe iratangaza ko yamaze kongerera amasezerano.

Uyu myugariro w’ibumoso uri ku mpera z’amasezerano y’imyaka 2 yari afitiye Rayon Sports, aganira na Isimbi.rw yavuze ko n’ubwo asigaje ukwezi kumwe ku masezerano ye na Rayon Sports nta biganiro aratangira kugirana n’iyi kipe.

Yagize ati”Kugeza ubu amasezerano yanjye na Rayon Sports azarangira nyuma y’ikombe cy’Amahoro, nsigaje ukwezi kumwe gusa, ubu icyo ndikureba ni imikino y’igikombe cy’Amahoro nikirangira ni bwo nzamenya akazoza kanjye, gusa ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports kugeza ukwezi kumwe nsigajemo kurangiye, nzakomeza kubaho nk’umukinnyi w’iyi kipe mu gihe nta y’indi iransinyisha”

Rayon Sports ngo ni ikipe nkuru kandi izi icyo ishaka, avuga ko igihe nikigera ibiganiro bizabaho cyangwa bagatandukana.

Yagize ati”Njye na Rayon Sports nta bindi biganiro turagirana kubijyanye no kongera amasezeramo mashya, gusa njye nk’umukinnyi mba ndi mu kazi buriya amasezerano yanjye n’umukoresha wanjye arangiye ntabonye andi nakwerecyeza ahandi gusa ubu nanjye ndacyategereje icyo ubuyobozi buzanzura.”

Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports ku itariki ya 7 Nyakanga 2017 avuye muri APR FC, akaba yaranakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’iyi kipe ari ryo APR Football Academy.

Yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya 2018, ayihesha igikombe cya shampiyona 2018-19, Super Cup 2017 n’ibindi.

N’ubwo avuga ibi ariko, biteganyijwe ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yamaze kumwemerera ibihumbi 20 by’amadorali y’Amerika, amakuru akaba anavuga ko uyu musore yagiye yanga kuba yaanira n’iyi kipe ku masezerano mashya.

Imyaka 2 amaze muri iyi kipe yayigiriyemo ibihe byiza

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top