Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru [BK Pro League], irabura igihe gito ikarangira, tugiye kugaruka ku ikipe y’abakinnyi 11 beza barimo gusoza amasezerano yabo mu makipe bakinira.
Ku ngengabihe ya Rwanda Premier League, biteganyijwe ko umwaka w’imikino uzashyirwaho akadomo tariki ya 29 Gicurasi 2026.
Icyo gihe ni nabwo abakinnyi mu buryo bweruye bazaba bashyize akadomo ku kazi kabo muri uyu mwaka w’imikino, ndetse abasoje amamasezerano batangire gushaka amakipe mashya no mu gihe hari n’abashobora kongererwa amasezerano mu makipe barimo.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ikipe y’abakinnyi 11 ISIMBI yatoranyijwe basoje amasezerano. Mu kuyitegura hakaba hagendewe ku musaruro aba bakinnyi batanze muri uyu mwaka w’imikino.
Muri uru rutonde rukaba ruriho umukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, rutahizamu wa Marines FC, Mbonyumwami Taiba, ufite ibitego 13.
Harimo kapiteni na APR FC, Niyomugabo Claude ndetse n’umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier.
Iyi kipe kandi irimo na myugariro wa APR FC, wabaye umukinnyi w’umwaka ushize wa 224-25, Niyigena Clement binavugwa ko yanamaze kurangizanya na Al Hilal SC.
Hari kandi myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri Police FC, Ishimwe Christian na we bivugwa ko afite gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda kuko abona ko igihe cyo gukina mu Rwanda cyarangiye.
Muri iyi kipe tukaba twahisemo Ishimwe Christian kumukinisha ku ruhande rw’ibumoso imbere asatira, Claude Niyomugabo akamukinira inyuma.

Ibitekerezo