APR FC imaze igihe itsinda Rayon kandi ibitego byinshi, igihe kirageze - Haringingo Francis
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko ubu afite ikipe ihagaze neza yatsinda APR FC imaze igihe itsinda iyi kipe y’umukeba.
Ni nyuma yo gutsinda Amagaju 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2026.
Yavuze ko kuba yatwara igikombe cya Shampiyona byose bizagenwa n’umukino bazakina na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.
Ati "Uyu ni umupira ibintu byose birashoboka, umukino tuzakina na APR FC ni wo uzaduha ibisubizo, dushoboye kuyikuraho amanota 3 hazaba hasigaye imikino itanu n’amanota atanu, rero nibaza ko nta kidashoboka."
Haringingo Francis kandi yahaye icyizere abakunzi ba Rayon Sports, abasaba kwizera ikipe yabo.
Ati "Ikintu cya mbere bizere ikipe yabo, twe turiteguye twebwe tuzakora ibishoboka byose ngo tubashimishe ahubwo tukabasaba ko baza kudushyigikira."
Yavuze ko APR FC imaze igihe ibatsinda ariko na none ubu igihe kigeze ngo bayigaranzure kuko bafite ikipe ifite ubushobozi bwo kuyitsinda.
Ati "Hashize igihe kinini APR FC itsinda Rayon Sports, ikayitsinda ibitego byinshi ariko ubu nibaza ko tuzaba twiteguye ngo dushimishe abafana, ngo dukuremo amanota arimo, tugiye kwitegura kugira ngo dushobore kuyitsinda."
Haringingo Francis yemeje ko umukino wo ku wa Gatandatu ari wo uzasiga umuhaye ishusho y’uko agomba gushyira imbaraga muri Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.
Ubu APR FC ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 55, Rayon Sports ni iya kane n’amanota 47.
Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 3 Kamena 2026 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, nabwo ni Haringingo Francis watozaga iyi kipe.

Ibitekerezo