Siporo

Rugwiro Herve yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Rugwiro Herve yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Ubushinjacyaha bwasabiye myugariro wa Rayon Sports, Rugwiro Herve gufungwa by’agateganyo nyuma yo kuregwa kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushinjiacyaha burega uyu musore kwambuka umupaka ajya muri DR Congo akoresheje impapuro mpimbano ndetse no kugenda atabiherewe uburenganzira n’ibiro by’abinjira n’abasohoka.

Uyu musore yafatiwe ku mupaka muto ‘Petite Barriere’ i Rubavu tariki ya 17 Ukuboza avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yambuka agana mu Rwanda.

Uyu munsi ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwumvishe ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rugwiro Herve kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Me Zitoni Pierre Claver wunganira Rugwiro Herve usanzwe ari n’umunyamategeko wa Rayon Sports yavuze ko nta cyaha yakoze kuba yarafatanywe ikarita y’itora ya DR Congo yayibonye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko ayimaranye igihe kinini.

Yasabye urukiko ko rwamurekura byaba ngombwa bagatanga n’ingwate kuko hari umuryango mugari umukeneye.

Urukiko rwemeje ko isomwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo bizasomwa kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 saa tanu za mu gitondo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top