Abahanzi bakunzwe muri Tanzania, Alikiba na Ommy Dimpoz baherutse gusohora indirimbo ‘Rockstar’ ikunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, ikaba imaze kurebwa n’abakabakaba 700 000 kuri YouTube mu minsi itageze kuri itatu.
Ommy Dimpoz avuga ko iyi ndirimbo izamufasha kugaruka mu ruhando rwa muzika neza nyuma y’uko yari yarazahajwe n’uburwayi mu mwaka ushize.
Uyu musore ubarizwa mu nzu y’umuziki ya Rockstar Africa, Alikiba ahagarariye muri Afurika y’Uburasirazuba, yafatanyije n’undi muhanzi mushya witwa Cheed.
Ni indirimbo itangira Alikiba aririmba asaba umukunzi kwirengagiza abantu bakomeza kuvuga nabi urukundo rwabo.
Ati “Uyu munsi ndashaka mbamenyeshe, ab’ibigambo babigabanye…”
Umuhanzi Cheed, Alikiba aherutse gusinyisha mu nzu y’umuziki ye yitwa King’s Music, avugwaho kugira ijwi riri hejuru rinogeye amatwi. Abakurikiranira hafi umuziki wo muri Tanzania bahamya ko ari mu bahabwa amahirwe yo kuzamuka vuba.
Cheed yagaragaye bwa mbere mu ndirimbo, ‘Mwambie Sina ya Alikiba, ari kumwe n’umuvandimwe we Abdukiba, Killy na K2ga bose babarizwa muri King’s Music.
Amashusho y’indirimbo ‘Rockstar’ yafatiwe mu gihugu cya Oman. Ommy Dimpoz agarukanye ingufu nyuma y’uko umwaka ushize hafi ya wose awumaze arwaye.
Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo Baadae yavuze ko yari afite uburwayi bwamufashe umuhogo.
Mu Ukuboza, yabagiwe mu Budage mu gihe mbere yaho yari yabagiwe muri Afurika y’Epfo. Dimpoz ni inshuti ya hafi ya Ali Kiba na guverineri wa Mombasa, Ali Joho.

Ibitekerezo