Imyidagaduro

Riderman yigaramye ibyo gukorana indirimbo na Asinah

Riderman yigaramye ibyo gukorana indirimbo na Asinah

Umuraperi Riderman yahakanye amakuru yatanzwe na Asinah [bigeze gukundana igihe kinini] avuga ko bakoranye indirimbo yashyize hanze mu minsi ishize yise “Turn up”.

Asinah aherutse kubwira itangazamakuru ko iyi ndirimbo yayikoranye na Riderman n’ubwo atagaragara mu mashusho yayo ko ari ukubera amahitamo y’uyu muraperi ariko ashimangira ko bayikoze mu bwumvikane.

Amakuru agera ku Isimbi ni ko Riderman yavuze ko nta ndirimbo yigeze akorana na Asinah ndetse bigashimangirwa n’uko atari no mu mashusho yayo.

Riderman avuga ko kuba ijwi rye ryumvikana muri iyi ndirimbo ko ari amanyanga yagizwemo uruhare n’umu producer wayikoze, ndetse ngo yishyuwe amafaranga kugira ngo Asinah ashyire ibitero bye mu ndirimbo ya Riderman.

Uyu muraperi ukunzwe cyane na benshi ahamya ko iyi ndirimbo atigeze ayikorana na Asinah, gusa kubera ko ahuze cyane muri iyi minsi nta gitekerezo aragira cy’icyo agomba gukurikizaho ariko ngo igihe azahugukira ashobora gukurikirana uyu muhanzikazi.

Kuba Asinah yarabeshye ko yakoranye indirimbo n’uwigeze kuba umukunzi we igihe kirekire, Rideman avuga ko nta cyo byahungabanyije ku muryango we kuko urinzwe n’Imana.

Hollybeat wakoze iyi ndirimbo avuga ko ubundi umushinga wayo watangiye ari uwa Riderman kuko atigeze ahurira muri studio na Asinah, gusa ngo yahuje amajwi yabo kuko yumvaga bazumvikana bagakora ‘collabo’.

Uyu ‘muproducer’ avuga ko yahuje amajwi y’iyi ndirimbo nyuma yo kwishyurwa ibuhumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000Frw) na Asinah ariko akanavuga ko yakoze amakosa yo guteranya amajwi Riderman atabizi agahitamo kumusaba imbabazi ndetse ngo yarazimuhaye.

Riderman ari gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise “Kimirantare” biteganyijwe ko kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2019 [ku munsi mukuru wa Noheli ku bayizihiza].

Riderman yigaramye Asinah
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top