Siporo

Riderman yasusurukije abitabiriye inama yagaragarijwemo ubushobozi bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe (AMAFOTO)

Riderman yasusurukije abitabiriye inama  yagaragarijwemo ubushobozi bw’abafite ubumuga bwo mu mutwe (AMAFOTO)

Binyuze mu muryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda "Special Olympics Rwanda", habaye inama yahuje inzego zitandukanye yagaragaje ko abafite ubumuga bwo mu mutwe basigaye bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu mashuri.

Ni inama yabaye tariki ya 25 Ugushyingo muri Kigali Convention Center aho yitabiriwe n’abarino Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi, UNICEF, UNESCO ndetse hari n’umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko, Riderman.

Ni muri gahunda ya "Unified Champion Schools" igamije gutuma n’abana bafite ubumuga bibona mu bikorwa bikorerwa mu mashuri birimo imikino n’ibindi.

Umuyobozi wa Special Olympics mu karere k’Afurika, Charles Nyambe yashimiye u Rwanda ikigero rugezeho rushyira mu bikorwa uyu mushinga ndetse avuga ko Special Olympics Rwanda yatoranyijwe nk’ihagarariye ibindi, ni mu bihugu 190 bikoreramo Program ya Special Olympics.

Pastor Deus Sangwa, umuyobozi wa Special Olympics Rwanda, yavuze ko byateguwe mu rwego rwo kugira ngo bagaragaze ubushobozi bw’abafite ubumuga ndetse babe bahabwa amahirwe angana mu nzego zitandukanye.

Ati "Kwari ukugira ngo tugaragaze ubushobozi buri mu bafite ubumuga y’uko na bo bahabwa amahirwe binyuze mu nzego zose z’abagiraneza z’igihugu cyacu, ari mu Burezi, ari muri Siporo kandi urebye ubwo butumwa bwatambutse, ni cyo gituma abatanze ibiganiro bagiye babigarukaho, ari ku ruhande rwa MINISPORTS, ari MINEDUC, ari UNESCO cyangwa ari UNICEF bagaragaza igitera guhezwa kw’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Basanze ko muri Siporo kubona ikibuga cy’abafite ubumuga bakiniramo ari ikibazo ariko bahabwa icyizere ko aho abandi bakinira na bo bahakinira nta kibazo.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda ya "Unfied Champion Schools" kuva yaza yatanze umusaruro kuko byatumye abafite ubumuga babona ko na bo bashobora gukinana n’abandi.

Ati "imaze gutanga umusaruro mwiza kuva aho tuyitangiriye, hari abana bigiraga mu bigo ugasanga muri ibyo bigo ntibahabwaga umwanya wo gukinana n’abandi bakumva ko bo bahejwe muri uwo mukino, ubu rero kubera uyu mushinga byatumye na bo babona ko bashobora gukinana na bo."

Ikindi ni uko n’abarimu na bo bahuguwe aho mbere wasangaga nta bumenyi bafite bwo gutoza kugira ngo abafite ubumuga n’batabufite bakinane.

Ati "ubundi ntibagiraga gutozwa ngo bamenye uko abafite ubumuga n’abatabufite bakinana ariko ubu kubera ubumenyi bahawe ntabwo umwana ufite ikibazo cyo mu mutwe agira ikibazo cyo gukinana n’abandi ngo ni ukubera ko afite ikibazo cyo mu mutwe."

Kuva muri 2020 uyu mushinga watangira mu Rwanda wakoreshejwe mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru ndetse n’Iburengerazuba aho uri mu bigo 170 ni mu gihe abarimu n’abatoza 340 ari bo babihuguriwe.

Pastor Deus, umuyobozi wa Special Olympics Rwanda yavuze ko iyi gahunda Unified Champion Schools yagaragaje ubushobozi bw'abafite ubumuga
Yitabiriwe n'urubyiruko rutandukanye
Riderman yasusurukije abitabiriye iyi nama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top