Ikipe ya Rayon Sports yashimiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mwanzuro wafashe wo kuba yarahagaritse shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse bemeje ko barimo gushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 nyuma y’uko hagaragaye umuntu wa mbere wanduye iyi virusi mu Rwanda, FERWAFA yahise itangaza ko imikino ya yo yose izajya ibera mu muhezo, nyuma ihita itangaza ko yahagaritswe kugeza igihe kitazwi.
Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yavuze ko yakiriye neza itangazo rya FERWAFA ryo guhagarika shampiyona ndetse banemeza ko barimo gufatanya n’abanyarwanda gushyira mu bikorwa gahunda za leta.
Yagize ati“ Rayon Sports ikomeje gushyira mu bikorwa inama za guverinoma mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus kandi twakiriye neza itangazo rya FERWAFA ryo gusubika shampiyona harimo na shampiyona y’icyiciro cya mbere, bigamije inyungu z’abakinnyi, abakozi n’abaterankunga.”
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yasubitswe nyuma y’umunsi wa 24 ariko hakaba hari imikino imwe y’umunsi wa 24 nk’uwa Espoir FC na APR FC, Kiyovu Sports na AS Kigali, Police FC na Etincelles na AS Muhanga vs Marines.

Ibitekerezo
Fayi
Ku wa 17-03-2020Ni byo abarayons tugomba kuba mu b’imbere mu guhangana na coronavirus