Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko rutahizamu wa bo w’umunya-Ghana, Michael Sarpong azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, ni mu gihe ngo yamaze kumenyeshwa ko ikiruhuko yahawe cyarangiye.
Uyu musore ikipe yari yohereje mu Bushinwa gukinayo, ntibyakunze ko akomeza gukinayo n’ubwo yari yashimwe n’ikipe, ni ukubera icyorezo kiri muri iki gihugu cyatumye n’ibikorwa byose by’imikino bihagarikwa.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Rayon Sports yatanaje ko uyu musore agomba kugaruka mu Rwanda akaba yabafasha mu mikino yo kwishyura.
Michael Sarpong akaba ataragera mu Rwanda kuko yanyuze iwabo kureba mama we urwaye nk’uko umuvugizi wa Rayon Sports yabitangarije ISIMBI, gusa ngo mu cyumweru gitaha agomba kuba yageze mu Rwanda.
Jean Paul Nkurunziza agize ati“Sarpong yanyuze iwabo muri Ghana kureba umubyeyi we urwaye, ntabwo turamenya umunsi neza ariko agomba kugera mu Rwanda mu cyumweru gitaha(kizatangira ejo), twamaze kumwandikira tumubwira ko ibiruhuko byarangiye.”
Muri iki gihugu Michael Sarpong yari kumwe na Jules Ulimwengu na we wa Rayon Sports gusa we byitezwe ko atazagaruka muri iyi kipe kubera ko yabuze ibyangombwa ngo byo gukorera mu Rwanda bitewe n’uko yambuwe ubwenegehigu bw’u Rwanda basanze yarabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibitekerezo
Nshimyimana Theogene
Ku wa 9-12-2020Andika Igitekerezo Hano NDI NSHIMYIMANA THEOGENE GUKOMEZA KWIRINDA COVID19 BAKURIKIZA AMABWIRIZA ATANGWA NA MINISTER Y,UBUZIMA NARI UMUFANA WA RAYON SPORT FC MURAKOZE.
Nshimyimana Theogene
Ku wa 9-12-2020Andika Igitekerezo Hano NDI NSHIMYIMANA THEOGENE GUKOMEZA KWIRINDA COVID19 BAKURIKIZA AMABWIRIZA ATANGWA NA MINISTER Y,UBUZIMA NARI UMUFANA WA RAYON SPORT FC MURAKOZE.
Fayi
Ku wa 11-02-2020Welcome back Sarpong, turakunezerewe cyane.