Nyuma y’uko FERWAFA itegetse Rayon Sports kwishyura Ivan Jacky Minnaert wahoze ari umutoza wa yo ibihumbi $14,320 ni ukuvuga miliyoni 13.5 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ikaba itarabikora, yamaze gutumizwaho n’akanama gashyinzwe imyitwarire muri FERWAFA kugira ngo bagire ibyo basobanura.
Tariki ya 27 Mata 2018, Ivan Jacky Minnaert yasinye amasezerano y’imyaka 2 atoza ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 20 Nyakanga 2018 yaje guhabwa ibaruwa imusezera ku mirimo ye.
Ivan Jacky Minnaert akaba yaraje guhita arega iyi kipe ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko, maze muri Kamena 2019 akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura uyu mutoza 35,535 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga 32,514,525 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yaho Rayon Sports yaje kujuriria uyu mwanzuro maze mu Kuboza 2019 Komisiyo y’Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Umubilgi Iva Minnaert, miliyoni 13.56 Frw.
Rayon Sports kuva icyo gihe ntiyigeze yishyura uyu mutoza, na we abifashijwemo n’umunyamategeko we, Me. Mulindahabi Kabahozi Olivier bakomeje kwibutsa FERWAFA ko iyi kipe yatereye agati mu ryingo.
Komisiyo y’akanama gashinzwe imyitwarirere muri FERWAFA, yamaze kwandikira perezida wa Rayon Sports bayisaba kwitaba aka kanama ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 kuri FERWAFA kugira ngo basobanure impamvu batarimo gukemura ikibazo cy’uwahoze ari umutoza w’iyi kipe, Ivan Jacky Minnaert.

Ibitekerezo