Siporo

Rayon Sports yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Javier Martinez Espinoza

Rayon Sports yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Javier Martinez Espinoza

Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, umunya-Mexique, Javier Martinez Espinoza, ni nyuma yo gutsindwa na mukeba APR FC mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri Nzeri 2019, nibwo Rayon Sports yemeje uyu mutoza nk’umutoza mukuru ugiye kuyitoza muri uyu mwaka w’imikino.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko yatandukanye na Espinoza.

Uyu mutoza akaba ashinjwa umusaruro muke, kugirana ibibazo n’abakinnyi byatumye adakinisha Kakule Mugheni Fabrice ku mukino yatsinzwemo na APR FC.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko bamaze gutandukana, bakaba bagiye kureba icyo amategeko asaba bakabikurikiza.

Yagize ati"Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatandukanye na Javier Martinez Espinoza ku bwumvikane. Hari ibyo amasezerano dufitanye adusaba mu gihe cyo gutandukana, turaza gukurikiza icyo amategeko ateganya dutandukane neza.”

Amakuru avuga ko ari abakinnyi, abatoza bafatanya ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamusabye gukinisha uyu musore kuko ari umusore ufite ubunararibonye, umuze gukina uyu mukino inshuro nyinshi(Classico), gusa yabimye amatwi ababwira ko ibyo akora abizi ndetse ko natsindwa azabyirengera.

Nyuma yo gustindwa uyu mukino wabaye tariki ya 21 Ukuboza 2019 ibitego 2-0, perezida wa Rayon Sports yatangaje ko bemeye ko batsinzwe ariko bakaba hari ibyemezo bagiye gufata.

Espinoza asize Rayon sports ku mwanya 3 n’amanota 31 muri shampiyona. mu mikino 15 yatoje ya shampiyona, yatsinze imikino 9, anganya 4 atsindwa 2.

Martinez yamaze gutandukana na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mahatane Augustin
    Ku wa 25-12-2019

    Rayon sport ndabashyigikiye kuko umuntu akugirinama wavuga ko wishoboye OK ategereza umusaruro iyo ubuze wanze inama urabizira kdi ntitugomba gutsindwa numucyeba kuriya aturusha rwose

  • manirabona
    Ku wa 24-12-2019

    ESE SUN RISE KO YABATSINZE NTIMWIRUKANE UYO MUTOZA.AHUBWO RAYON NIREBE IBYO IBURA AHO GUKORA COTISATION YA PRIME YO GUTSINDA APR FC BARI KUYAHEMBA ABSKINNYI BAKINA BAFITE MORAL.MURAKOZE.

  • manirabona
    Ku wa 24-12-2019

    UWO MUTOZA ARARENGANYE PE. NIWE YATUMYE ABAFYUMU HERVE KO YIVUGIYE KO ATAZI UKO YAGIYE GOMA AHUBWO BARAMWITANZE BANZE KO AZABAVAMO AKABIVUGA.MURAKOZE

  • manirabona
    Ku wa 24-12-2019

    UWO MUTOZA ARARENGANYE PE. NIWE YATUMYE ABAFYUMU HERVE KO YIVUGIYE KO ATAZI UKO YAGIYE GOMA AHUBWO BARAMWITANZE BANZE KO AZABAVAMO AKABIVUGA.MURAKOZE

IZASOMWE CYANE

To Top