Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira amatsinda y’abafana ba yo (Fan Clubs) agera muri ane amenyeshwa ko abaye yambuwe ubunyamuryango bitewe n’uko hari inshingano atubahirije.
Muri iyi baruwa yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, yamenyesheje Bugesera Blue Shine Fan Club, Gikundiro Iwacu Fan Club, Rubavu Fan Club na Urungano Fan Club ko zatakaje ubunyamuryango.
Iyi barauwa igira iti “Dushingiye ku mategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ‘Association Rayon Sports’ umutwe wa yo wa mbere ingingo ya 4 igena ibyo umunyamuryango atubahiriza agatakaza ubunyamuryango, twandikiye abanyamuryango bose tugira ngo tubamenyeshe ko ama-fan clubs akurikira (ayo twanditse hejuru) abaye atakaje kuba abanyamuryango ba Association Rayon Sports kubera kutubahiriza ibisabwa nk’uko biteganyijwe mu ngingo yavuzwe haruguru.”
Yasoje ibaruwa asaba Fan Club yaba yifuza ibisobanuro ku bihano yafatiwe ko yakwegera umunyamabanga mukuru w’ikipe, Patrick Namenye.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aya ma-fan clubs yafatiwe ibihano bitewe n’ibirarane by’umusanzu w’ukwezi atatanze aho ubundi amategeko ateganya ko iyo Fan Club imaze amezi 3 idatanga umusanzu itakaza ubunyamuryango.

Ibitekerezo
Karangwa joseph
Ku wa 9-10-2022Mbabwije ukuri biragaragara ko ingoma ya adult uri mumarembera ahubwo niba apr ushaka kuguma muri competition niyirukana Adil cyangwa bongere bakubure ikipe yose
Karangwa joseph
Ku wa 9-10-2022Mbabwije ukuri biragaragara ko ingoma ya adult uri mumarembera ahubwo niba apr ushaka kuguma muri competition niyirukana Adil cyangwa bongere bakubure ikipe yose