Siporo

Rayon Sports yamaze kubona umutoza mushya

Rayon Sports yamaze kubona umutoza mushya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko bwamaze kubona umutoza mushya uzafatanya na Kirasa Alain gutoza iyi kipe kugeza shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-2020 irangiye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’uwari umutoza mukuru, Javier Martinez Espinoza ikaba itari yakabonye umusimbura we.

kuva Martinez yagenda nta mutoza mukuru Rayon Sports irabona

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, FERRWAFA yamenyesheje amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere ko umutoza mukuru agomba kuba afite impamyabushobozi itangwa na CAF yo ku rwego rwa A cyangwa B(license A, B), bikaba byari muri gahunda ya Club Licensing ifasha amakipe kubaho kinyamwuga.

Mu minsi ishize, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryamaze kumenyesha amakipe yose ko nyuma y’uko ikipe itandukanye n’uwari umutoza mukuru wujuje ibisabwa bitewe n’impamvu zinguranye, igihe ntarengwa umutoza utujuje ibisabwa azajya amara atoza ikipe ari iminsi 30.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabanje guhakana amakuru y’uko itangazo FERWAFA yasohoye ribareba kuko abatoza bayo(staff technique) bayobowe na Kayiranga Jean Baptsite kandi akaba we afite ibyangombwa.

Yagize ati“natangira mbabwira ko ririya tangazo FERWAFA yasohoye ritareba Rayon Sports kuko abatoza ba Rayon Sports(staff technique) bayobowe na Kayiranga Jean Baptiste kandi we afite ibyangombwa.”

Kirasa amaze amezi 2 atoza Rayon Sports nk'umutoza mumuru

Yakomeje avuga ko na none babizi ko Alain Kirasa amaze igihe akora wenyine bityo bagomba kumushakira umutoza mukuru.

Yavuze ko yanamaze kuboneka ndetse azerekanwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri.

Yagize ati“ariko na none turabizi ko ikipe imaze igihe nta mutoza mukuru ifite, ni yo mpamvu tumaze igihe dushaka umutoza mukuru akazungirizwa na Kirasa Alain, twari twabonye ubusabe bw’abatoza benshi.”

“Twafashe igihe cyo kwiga kuri dosiye za bo, nyuma tubona 3 bagomba kuvamo umwe, ubu na we twamaze kumuhitamo ndetse twemeranyijwe kuzatoza Rayon Sports kugeza mu mpera za shampiyona, ndumva tuzamwerekana mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri.”

Jean Paul yakomeje avuga ko batahita batangaza izina ry’umutoza mushya gusa yamaze impungenge abakunzi b’iyi kipe ko ari umutoza uzi ikipe kandi unayifiteho amakuru.

Yagize ati“ni umutoza uzi ikipe ya Rayon Sports, ni umutoza uzi shampiyona y’u Rwanda ufite amakuru kuri Rayon Sports, uzi uko ikina. Mu batoza 3 twari twatoranyije harimo abanyarwanda n’abanyamahanga, ni umwe muri abo rero.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo bumvikanye n’umutoza ari ugutwara shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro kuko byose bishoboka.

Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko Rayon Sports iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Casa Mbungo Andre (gusa amakuru avuga bananiranywe) ni mu gihe byavuzwe ko Ivan Jacky Minnaert ari we uhabwa amahirwe yo kuyitoza.

Mu batoza bavuzwe muri Rayon Sports harimo na Ivan Minnaert
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Samson
    Ku wa 17-06-2021

    Nindemutoza waba unjyie kuza muri rayon

  • Nshimiye
    Ku wa 23-02-2020

    Byabaye igikombe turakibuze peeee!!!

  • Nshimiye
    Ku wa 23-02-2020

    Byabaye igikombe turakibuze peeee!!!

  • Rayon kumutima
    Ku wa 21-02-2020

    Arega Yvan azi gutoza ikibazo nimibsnireye hamwe nabandi nahubundi Nge ntacyomushinja mukazike kiko umupira yateye mamelodi nanubu uracyandi mumutwepe kd twibukeko ariwe waduhaye itike yo kucya mumatsinda ta confédération

  • KIKI
    Ku wa 21-02-2020

    WABONA MUGARUYE IVAN MINAERT NAMENYA KO RWOSE IBYA RAYON BYABAYE AGATERERA NZAMBA,KUKO URIYA MUGABO IKINTU NAMUBONYEHO NI UGUCAMO ABAKINNYI IBICE UBUNDI BIKARANGIRA IKIPE YIBUZE.GUSA NDIZERAKO KOMITE ITAKORA IRYO KOSA.

IZASOMWE CYANE

To Top