Siporo

Rayon Sports y’abakinnyi 10 itsinze AS Muhanga

Rayon Sports y’abakinnyi 10 itsinze AS Muhanga

Rayon Sports y’abakinnyi 10 kubera ikarita y’umutuku yabonye mu gice cya mbere cy’umukino, itsinze AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Wari umukino usoza umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020, undi mukino wari wabanje AS Kigali yatsinze Espoir FC 1-0, indi mikino yo yari yarabaye.

Rayon Sports yatangiye isatira cyane maze ku munota wa 1 w’umukino Bizimana Yannick wahuraga n’ikipe yahozemo atsinda igitego cya mbere ku mupira wari urenguwe na Irambona Eric, Amran ahita amukorezaho undi aboneza umupira mu rushundura.

Ku munota wa 11 Nshimiyimana Amran yahawe ikarita itukura nyuma yo gukura umupira n’amaboko wari ugiye mu izamu rya Kimenyi Yves utewe na Danny.

AS Muhanga bahise banayiha penaliti yinjizwa neza na kapiteni w’iyi kipe Hakundukize Adolphe.

N’ubwo Rayon Sports itari yuzuye yakinaga ari abakinnyi 10, yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi, maze ku munota 29, Bizimana Yannick yongera kunyeganyeza inshundura nyuma y’umupira wari uhinduwe na Radu.

Ku munota wa 35 umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka akuramo Sidibe hinjiramo Commodore. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Ku munota wa 64, Rayon Sports yakoze impinduka za kabiri havamo Yannick Bizimana hinjiramo Mugisha Gilbert, ni nako Iranzi Jean yaje guha umwanya Habimana Hussein Eto’o.

AS Muhanga yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego ariko biranga, umukino urangira ari 2-1.

Gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 3 n’amanota 21, APR FC ya mbere ifite 24 inganya na Police FC ya kabiri, Mukura ikagira 20 mu gihe Kiyovu Sports ifite 19.

Nizeyimana Mirafa yitwaye neza mu kibuga hagati
AS Muhanga ntiyahiriwe n'uyu munsi
Radu watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri

Dore uko imikino y’umunsi wa 10 yarangiye

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • CEDRIC Neymar
    Ku wa 29-11-2019

    Nge ndabona A P R izagitwara peeeeee

  • manirihoamie
    Ku wa 28-11-2019

    Nkunda rayon kbs yakoze umuti ndabakunda peeee merci

  • manirihoamie
    Ku wa 28-11-2019

    Nkunda rayon kbs yakoze umuti ndabakunda peeee merci

  • Ernest
    Ku wa 28-11-2019

    Rayonsport no 2 kuko izigamye ibitego 10 mugihe police izigamye ibitego 9

  • KWIBUKA DANIEL
    Ku wa 28-11-2019

    Congratulations!
    Be blue Be orginal!
    One team One dream!

    On Sunday Kiyovu niyo isigaye gukubitwa iz’akabwana!

IZASOMWE CYANE

To Top