Siporo

Rayon Sports y’abagore yabonye umutoza

Rayon Sports y’abagore yabonye umutoza

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yamaze gutangaza ko mu mwaka w’imikino wa 2022-23 izaba iyobowe na Dusange Sasha nk’umutoza mukuru.

Iyi kipe igomba guhera mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino aho izaba ihatana n’amakipe arimo APR WFC na yo izaba ari nshya na AS Kigali WFC imaze kuba ubukombe muri ruhango nyarwanda.

Rayon Sports WFC ikaba rero yahisemo guha akazi umutoza Dusange Sasha akaba ari we uzaba ari we mutoza mukuru wa yo.

Ni umutoza utari mushya muri ruhago kuko yahoze n’umutoza wa Rayon Sports y’abagabo.

Uyu mugabo wari umutoza wungirije muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino, nyuma y’uko izanye abatoza bashya muri uyu mwaka bumvikanye na Sasha wari ugifite amasezerano yayo maze yemera kuba yajya gutoza ikipe y’abagore ya Rayon Sports.

Dusange Sasha yari asanzwe ari umutoza wungirije muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top