Harabura iminsi ibiri gusa Rayon Sports ikakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2022-23, ni umukino benshi baha amahirwe Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Ku ruhande rwa Rayon Sports izakira uyu mukino izaba idafite bamwe mu bakinnyi ba yo nka Osalue Raphael uheruka kubagwa imvune, Rwatubyaye Abdul na we ufite imvune, Ndizeye Samuel ushidikanyweho ko yaba yarujuje amakarita 3 y’imihondo nubwo na we afite akabazo k’imvune.
Ku ruhande rwa APR FC nta mukinnyi n’umwe ibura, bose barahari aho bazaba bayobowe n’umutoza Ben Moussa.
Iyo urebye ku bakinnyi bahari, abo buri ruhande rushobora kwifashisha, ukabahuriza mu ikipe imwe, usanga APR FC ari yo ifite abakinnyi benshi (6) n’aho Rayon Sports ikagira 5.
APR FC ikomeye cyane mu gice cy’ubwugarizi, ni mu gihe Rayon Sports yo ikomeye mu busatirizi.
Ni akazi gakomeye ku basore ba APR FC nka Prince na Clement guhagarika abakinnyi nka Onana, Paul Were, Esenu (bahabwa amahirwe yo kubanzamo).
Aya makipe azahura ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n’amanota 28, APR FC ni iya 4 n’amanota 24.
11 beza ba APR FC na Rayon Sports bihuje
Umunyezamu: Hakizimana Adolphe (Rayon Sports)
Ba myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clement (APR FC) na Buregeya Prince (APR FC).
Abakina hagati: Ruboneka Bosco (APR FC) na Mbirizi Eric (Rayon Sports)
Abataha izamu: Paul Were (Rayon Sports), Byiringiro Lague (APR FC), Onana Léandre (Rayon Sports) na Musa Esenu (Rayon Sports)

Ibitekerezo
Habimana
Ku wa 17-12-2022Turabikunze pe amahoro ni migisha kumukipe yombi
Yunus
Ku wa 16-12-2022Iryitekerzo amakipe yombi niyoroshye nubwo rayon ituzuye nibizayorohera ariko nane ifite amahirwe meshi yogustinda dore kifite barutayizamu batoroshye nka onana nabandi bazayifasha kuruyumukino wamukeba wayo ApR
Emmanuel Murenzi
Ku wa 15-12-2022murasekeje ukuntu musanze defence yose ikaza ari APR gusa mugasiga ganijuru na Samuel