Rayon Sports mwayeretse ko ntaho yamenera mu myaka irenga 3 - Umuyobozi wa APR FC
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye abakinnyi be ko batsinze Rayon Sports imaze hafi imyaka 4 itabatsinda ndetse ko bayeretse ko ntaho yamenera.
Hari mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabaye tariki 18 Ukuboza 2022 aho APR FC yatsinze 1-0.
Mbere y’uko bakina na Etincelles FC kuri uyu wa Kane i Rubavu, umuyobozi wa APR FC yaraye asuye iyi kipe ayishimira iburyo yitwaye imbere ya Rayon Sports kuko bayeretse ko ntaho yamenera ibatsinda.
Ati "Nzanywe hano no kubashimira ibyo mwakoze mutsinda Rayon Sports tumaze imyaka irenga itatu tubatsinda, mwaberetse ko ntaho banyura batsinda. Mwitwaye neza rwose ubutumwa twagiye tubona ni ububashimira, cyane Ingabo zose aho ziri zarishimye kuko mwakoze ibyo bari babitezeho.”
Yakomeje ababwira ko ari ikipe ikomeye nta kipe yabatera ubwoba bityo ko bagomba gutsinda Etincelles.
Ati "Muzatsinde kuko mubishoboye nubwo nta kipe yoroshye iri muri Shampiyona, mwe ntayabatera ubwoba kuko muri abakinnyi beza kandi bashoboye, mbifurije rero kwitwara neza ubwo muzaba muhura na Etincelles”
APR FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 27 inganya na Kiyovu Sports, mu gihe yatsinda uyu mukino Rayon Sports ya kabiri na 28 igatakaza kuri Gasogi, yahita ifata umwanya wa 2. AS Kigali ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota 30.

Ibitekerezo
Niyotseng jadodiy
Ku wa 22-12-2022Ndashimir umuyoboz wayekip afad cayman mumbaraka yubahwe
Niyotseng jadodiy
Ku wa 22-12-2022Ndashimir umuyoboz wayekip afad cayman mumbaraka yubahwe