Siporo

Rayon Sports mu makipe yahawe igihe ntarengwa na FERWAFA

Rayon Sports mu makipe yahawe igihe ntarengwa na FERWAFA

Ishyirahamwe ty’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamenyesheje amakipe arimo atozwa n’abatoza batabifitiye ibyangongwa(license A cyangwa B ya CAF) arimo na Rayon Sports ko bafite igihe kingana n’ukwezi bakaba bashyizeho umutoza mukuru cyangwa bakazafatirwa ibihano.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, FERRWAFA yamenyesheje amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere ko umutoza mukuru agomba kuba afite impamyabushobozi itangwa na CAF yo ku rwego rwa A cyangwa B(license A, B), bikaba byari muri gahunda ya Club Licensing ifasha amakipe kubaho kinyamwuga.

Shampiyona yatangiye buri kipe ifite umutoza wujuje ibyangombwa gusa uko iminsi yagiye itambuka bamwe batangiye kugenda batandukana n’abatoza ba bo, bamwe bakabasimbuza ariko hari n’abatarabasimbuza aho amakipe agitozwa n’abatoza bungirije badafite ibyo byangombwa.

Kugeza uyu munsi amakipe adafite abatoza bakuru arimo; Rayon Sports irimo itozwa na Kirasa Alain usanzwe ari umutoza wungirije, Kiyovu Sports itozwa na Ruremesha Emmanuel, Etincelles, Gicimbi FC itozwa na Cammarade na Espoir FC iri mu maboko ya Saidi Abed Makasi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryamaze kumenyesha amakipe yose ko nyuma y’uko ikipe itandukanye n’uwari umutoza mukuru wujuje ibisabwa bitewe n’impamvu zinguranye, igihe ntarengwa umutoza utujuje ibisabwa azajya amara atoza ikipe ari iminsi 30.

Amakipe bireba akaba yasabwe kubyuhbairiza uhereye igihe baboneye iri tangazo, ikipe izabirengaho izahanishwa ibihano birimo no kwamburwa uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa.

Kirasa Alain wa Rayon Sports na we agomba gushakirwa umunsi mukuru
Ruremesha Emmanuel utoza Kiyovu Sports na we ari mu barebwa n'iki cyemezo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hanyurwimfura Eugene
    Ku wa 20-02-2020

    Jyewe mbona aba rayon bibangira pe nahose bazagimiza kuzana ngo bageze muri 1/4 ???ubuse APR ko uhageze 2004 ko atabigengeraho ikindi ngo bakuyemwo 14 bazahora muribyo paka isi igarutse nibareke APR yacu yikomereze

IZASOMWE CYANE

To Top