Siporo

Rayon Sports ishobora kudakina igikombe cy’Amahoro cy’umwaka utaha ikanacibwa amafaranga

Rayon Sports ishobora kudakina igikombe cy’Amahoro cy’umwaka utaha ikanacibwa amafaranga

Mu gihe Rayon Sports yaguma ku mwanzuro wo kudakomeza gukina igikombe cy’Amahoro cya 2023 ntabwo yazagaragara mu cy’umwaka utaha ndetse ikanishyura ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023, Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’Amahoro cya 2023, ni nyuma y’uko FERWAFA yari yimuye umukino wa yo wo kwishyura wa 1/8 yagombaga kwakiramo Intare FC kuri Stade ya Bugesera habura amasaba 3 ngo umukino utangire ugashyirwa ku wa Gatanu.

Mu gihe Rayon Sports yakomeza iki cyemezo ikaba igomba guhura n’ibihano birimo kudakina Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka utaha wa 2024.

Ku mategeko n’amabwiriza bigenga Igikombe cy’Amahoro cya 2023 amakipe yahawe, ingingo ya 13.2 ku bijyanye n’uko ikipe ishobora kuva mu irushanwa, iteganya ko ikipe ivuye mu irushanwa ryatangiye umwaka utaha itarikina ndetse ikanishyura amande y’ibihumbi 500.

Igira iti “kwikuramo irushanwa ryatangiye ni ukuvuga nyuma ya tombola y’ijonjora ry’ibanze ikipe izacibwa amande y’ibihumbi 500 Frw yashyizweho na komite ishinzwe irushanwa ku bwo kwikura mu irushanwa ndetse inabuzwe kwitabira Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ukurikiyeho wa 2024.”

Nyuma yo kuva mu gikombe cy’Amahoro, perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko mu gihe FERWAFA yabegera bakaganira noneho Rayon Sports ikabona ko bitababangamiye bazagaruka mu gikombe cy’Amahoro.

Rayon ishobora kudakina igikombe cy'Amahoro umwaka utaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top