Siporo

Rayon Sports iguye miswi na AS Kigali

Rayon Sports iguye miswi na AS Kigali

Rayon Sports inganyije ubusa ku busa na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Wari umukino w’umunsi wa 17, AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze abanyamujyi ibitego 2-0.

Umutoza Eric Nshimiyimana yari yakoze impinduka 2 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa APR FC, hari havuyemo Tity na Nova hajyamo Kalisa Rachid na Martel.

Umutoza Alain Kirasa wa Rayon Sports nta mpinduka yari yakoze muri 11 babanjemo ku mukino wa Gasogi United.

Amakipe yombi yatangiye umukino agerageza guhererekanya neza ari nako arema uburyo bw’ibitego.

Ku munota wa 9 w’umukino AS Kigali yabonye amahirwe akomeye ubwo Bosco yinjiraga mu rubuga rw’amahina agaha umupira Martel ariko asanga atakurikiye.

Ku munota wa 33 Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye kuri kufura yari itewe na Rutanga umupira widunda mu rubuga rw’amahina ariko Yannick ashose ugarurwa n’ubwugarizi bwa AS Kigali.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Rayon Sports yihariye umukino ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Maxime aha umwanya Sugira Ernest.

Ku munota wa 46 Bakame yakuyemo umupira ukomeye yatewe na Bizimana Yannick, yari awuhawe na Sugira Ernest.

Ku munota wa 53 Bakame yongeye gukora akazi gakomeye akuramo ishoti rikomeye rya Sugira Ernest ni ku mupira yari yambuye Kalisa Rachid.

Ku munota wa 54 Martel yahushije igitego asigaye arebana n’umunyezamu ku mupira yari ahawe na Bosco maze awuteye arawamurura.

Kuri uyu munota na none, Benedata Janvier yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Kimenyi Yves awukuramo.

Ku munota wa 66, AS Kigali yakoze impinduka havamo Benedata Janvier wari wavunitse hinjiramo Nova Bayama ni nako Rayon Sports yakuyemo Iranzi Jean Claude hinjiramo Ciza Hussein Mugabo. Ku munota wa 74 Tity yahawe umwanya na Martel.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko umukino urangira ari 0-0. Rayon Sports ikaba yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 35, APR FC ya mbere ifite 38 mu gihe Police FC ifite 34.

11 babanjemo ku mpande zombi

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Ndekwe Felix, Luc Martel, Benedata Janvier na Kayitaba Jean Bosco

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Runanira Amzah, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Kakule Mugheni Fabrice, Omar Sidibe, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick na Iranzi Jean Claude

Imikino y’umunsi wa 17 iteganyijwe

Ku wa Gatantu tariki ya 10 Mutarama 2020

Police FC 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020

AS Kigali 0-0 Rayon sports (Stade de Kigali,15H00’)
Marines FC 2-0 Gasogi Utd (Umuganda Stadium, 15H00’)
AS Muhanga 0-1 Gicumbi FC (Muhanga Stadium,15H00’)

Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020

APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15H00’)
Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15H00’)
Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15H00’)
SC Kiyovu vs Espoir FC (MUMENA Stadium, 15:00)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kim lahabaldo
    Ku wa 12-01-2020

    Andika Igitekerezo Hano gusa byaringombwa ko reyon sport igwa miswi na banyamugi bacu

IZASOMWE CYANE

To Top