R. Kelly yatakambye ngo yemererwe kujya gukora ibiraka i Dubai
R.Kelly uri mu bihe bibi yandikiye urukiko asaba ko rwamuha uburenganzira akajya gukora ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuko muri USA yakomanyirijwe.
R.Kelly amaze iminsi amerewe nabi, muri Amerika umuziki we warakomanyirijwe ndetse nta muntu ukimutumira mu bitaramo nyuma y’ibirego by’uruhererekane bimushinja ko yasambanyije abagangavu ku gahato.
Yari amaze ibyumweru bibiri avuye muri Gereza ya Cook mu Mujyi wa Chicago aho yaregwaga kwanga gutanga indezo y’umwana yabyaranye na Andrea Kelly wahoze ari umugore we. Kelly yarekuwe amaze kwishyura $161,000.
Mu bujurire bwa R.Kelly asaba urukiko ko rwamuha uburenganzira akajya gushaka akazi hanze ya Amerika, yagaragaje ko ubushobozi bwe butifashe neza muri iki gihe ndetse ko nta bundi buryo yabona bwo kubaho atemerewe kujya gukora ibitaramo mu mahanga.
Kelly ubusanzwe witwa Robert Sylvester Kelly ngo yatumiwe mu bitaramo bitanu mu Mujyi wa Dubai. Ngo baramutse bamuhaye uburenganzira yahakura amafaranga amufasha kubaho no gukemura ibibazo by’imyenda afite.
Uyu muhanzi w’imyaka 52 ateganya no kuzaba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu abonanye n’imiryango y’ibwami gusa ntiyasobanuye impamvu bazabonana.
MailOnline yatangaje ko ubusabe bwa R.Kelly bukubiye kuri paji eshanu. Yanditse avuga ko muri iki gihe yakomanyirijwe ndetse ko kubona ifaranga bitacyoroshye dore ko ibitaramo yakagombye kuba yarakuyemo amafaranga muri Illinois byakuweho kongeraho ko umuziki we wakomanyirijwe ku mbuga ziwusakaza ku Isi.

Ibitekerezo