Ibya R.Kelly bikomeje kuzamba, ibirego byo gusambanya abana ku gahato byiyongereyeho ikindi kiremereye cyo kwanga gutanga indezo y’umwana we ari nacyo cyamufungishije.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, R.Kelly n’umwuganizi we mu mategeko bitabye urukiko rwo mu gace ka Cook muri Illinois(Chicago) kugira ngo uyu muhanzi yisobanure ku cyaha cyo kwanga gutanga ibirera umwana yabyaranye n’uwahoze ari umugore we.
R.Kelly w’imyaka 52, yari mu rukiko ubwo yasomerwaga ibirego bishya akurikiranyweho. Mail Online yanditse ko R.Kelly yavuze ko adashobora gutanga amadolari 161,000 asabwa na Andrea Kelly wahoze ari umugore we.
Ku ruhande rwa Andrea Kelly, yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko. Mu gusomerwa ingingo zatumye Kelly ashyirwa muri gereza, umucamanza yavuze ko itariki ntarengwa yo gutanga iyi ndezo yari ku wa 5 Werurwe 2019 ndetse ko bigaragara ko uyu muhanzi yanze kwishyura nkana.
Kelly yasohotse mu rukiko aciye mu yindi miryango itandukanye n’aho yinjiriye gusa amaboko ye ntiyari abohesheje amapingu nk’uko byagenze ajya gufungwa mu minsi mike ishize.
Umuvugizi w’Urukiko, Sophia Ansari says Kelly yavuze ko R.Kelly agiye kuba afunzwe by’agateganyo ndetse ngo arahita yoherezwa muri Gereza y’agace ka Cook muri Illinois.
Kuva yashinjwa gusambanya abakobwa bato ku gahato, R.Kelly yavuze bwa mbere kuri ibi birego mu kiganiro yagiranye na Gayle King ukorera Televiziyo CBS.
Ni ikiganiro cyagoye cyane R.Kelly kuko akenshi yavuganaga ikiniga ubundi kwihangana bikamunanira agaturika akarira.
Mu gace gato k’iki kiganiro Televiziyo CBS yasohoye, R.Kelly yabajijwe icyo yavuga ku bagore bakuze bamushinja ko bagifite munsi y’imyaka umunani yabasambanyije ku gahato.
R.Kelly yasubije agira ati “Ntabwo ari byo, ni ibinyoma. Niba ibi bihuha bishaje cyangwa ari bishya cyangwa hari ibindi bizavuka, ntabwo ari ukuri.” Hano yaturutse ararira.
Yanabajijwe niba koko nta mwangavu n’umwe yakoresheje ibikorwa by’urukozasoni mu gushimisha umubiri we, Kelly ati “Ntabwo ibyo nari mbikeneye. Ni gute nakora ibyo bintu? Ni gute R.Kelly yaba ari igicucu n’ibyo naciyemo byose […] reka tuve no kuri abo 4,5,6,50 wavuze, ni gute naba ndi injiji ku buryo nakora ibyo bintu? Ibi ni ubucucu mwa bantu mwe!”
Yahise abaza umunyamakuru niba Camera irimo kumureba neza ngo abwire abantu, arakomeza ati “Ni ubucucu ibi bintu! Mukoreshe inyurabwenge. Iyibagize gato uko untekereza. Nyanga niba ubishaka, nkunda niba ubishaka, ariko koresha inyurabwenge. Ni gute ubu bucucu nabukora n’ahashize hanjie n’ibyo naciyemo byose…”

Ibitekerezo
Nick ngenzi
Ku wa 7-03-2019Ubundi iyo illuminati ikurambiwe igushinja ibinyoma utakoze kd bakabishakira ibimenyetso kuburyo utabisimbuka. Nyuma yuko agaragaje ok agiye kuva muri sonny nibwo ibibyose byatangiye. Ngaho Alliah arihehe? M. Jackson arihe? XX Arihehe? Nubwo yapfuye amaze kubashyira kukarubanda. Chris brown ashinjwa burimunsi kuko nawe yavuze ko ananijwe nayo......
Nick ngenzi
Ku wa 7-03-2019Ubundi iyo illuminati ikurambiwe igushinja ibinyoma utakoze kd bakabishakira ibimenyetso kuburyo utabisimbuka. Nyuma yuko agaragaje ok agiye kuva muri sonny nibwo ibibyose byatangiye. Ngaho Alliah arihehe? M. Jackson arihe? XX Arihehe? Nubwo yapfuye amaze kubashyira kukarubanda. Chris brown ashinjwa burimunsi kuko nawe yavuze ko ananijwe nayo......