Imyidagaduro

R.Kelly ushinjwa gusambanya abana Televiziyo yabimubajije asuka amarira

R.Kelly ushinjwa gusambanya abana Televiziyo yabimubajije asuka amarira

R.Kelly amaze iminsi ashaririwe n’ubuzima kubera ibyaha ashinjwa byo gusambanya abangavu, ni nabyo biherutse kumufungisha akavamo atanze ingwate y’amadolari ibihumbi ijana yahawe n’umufana we.

Kuva yashinjwa gusambanya abakobwa bato ku gahato, R.Kelly yavuze bwa mbere kuri ibi birego mu kiganiro yagiranye na Gayle King ukorera Televiziyo CBS.

Ni ikiganiro cyagoye cyane R.Kelly kuko akenshi yavuganaga ikiniga ubundi kwihangana bikamunanira agaturika akarira.

Mu gace gato k’iki kiganiro Televiziyo CBS yasohoye, R.Kelly yabajijwe icyo yavuga ku bagore bakuze bamushinja ko bagifite munsi y’imyaka umunani yabasambanyije ku gahato.

R.Kelly yasubije agira ati “Ntabwo ari byo, ni ibinyoma. Niba ibi bihuha bishaje cyangwa ari bishya cyangwa hari ibindi bizavuka, ntabwo ari ukuri.” Hano yaturutse ararira.

Yanabajijwe niba koko nta mwangavu n’umwe yakoresheje ibikorwa by’urukozasoni mu gushimisha umubiri we, Kelly ati “Ntabwo ibyo nari mbikeneye. Ni gute nakora ibyo bintu? Ni gute R.Kelly yaba ari igicucu n’ibyo naciyemo byose […] reka tuve no kuri abo 4,5,6,50 wavuze, ni gute naba ndi injiji ku buryo nakora ibyo bintu? Ibi ni ubucucu mwa bantu mwe!”

Yahise abaza umunyamakuru niba Camera irimo kumureba neza ngo abwire abantu, arakomeza ati “Ni ubucucu ibi bintu! Mukoreshe inyurabwenge. Iyibagize gato uko untekereza. Nyanga niba ubishaka, nkunda niba ubishaka, ariko koresha inyurabwenge. Ni gute ubu bucucu nabukora n’ahashize hanjie n’ibyo naciyemo byose…”

Ikiganiro kirambuye na R.Kelly CBS yatangaje ko igomba kucyerekana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019.

Kelly aramutse ahamwe n’ibi byaha ashinjwa n’abagore bane, yahanishwa igifungo cy’imyaka 70 mu buroko.

Azongera kwitaba urukiko ku wa 22 Werurwe 2019.

Igihe cyageze R.Kelly agira umujinya mwinshi arahaguruka ava mu kiganiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • uwirry
    Ku wa 8-03-2019

    muraho

IZASOMWE CYANE

To Top