Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe ndetse anasubiza umutoza mu kazi aho ahamya ko ibyo yavuze yabivugishijwe n’umujinya.
Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo Kiyovu Sports yatsinzwe na Gasogi United 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko ahagaritse umutoza agomba kumusanga ku biro agahabwa ibaruwa imuhagarika.
Mvukiyehe yavugaga ko batakwihanganira umuntu ushobora kuza agakinira mu bintu aba yarashoyemo amafaranga.
Mvukiyehe akaba yavuze ko nyuma y’uyu mukino kwihangana byabananiye maze bagakoreshwa n’umujinya aho batangaje amagambo atari ngombwa.
Ati “Kuva twatsindwa na Gasogi United habaye ibintu byinshi ndetse dutangaza ko umutoza aza ku kazi kugira ngo tumuhe ibaruwa yaba iyo kumuhagarika by’agateganyo, byaba ibya burundu ngira ngo niko twari twavuze, ariko ibyo byose twabitewe n’umujinya w’ibyo twari tumaze kubona mu mukino.”
Yavuze ko nyuma y’aho havuzwe byinshi yaba ari ibyo yatangaje cyangwa ibyatangajwe n’abandi kugira ngo byigweho bikorerwe ubugororangingo, hashyirweho komisiyo idafite aho ihuriye na komite bahura n’inzego zose zirimo komite, abatoza n’abakinnyi nyuma barahura bamenyeshwa ibyavuye muri iryo perereza.
Iyi komosiyo yagaragaje ko ikibazo cyahereye ku mukino banganyijemo na Rutsiro ibishyuye, igitutu kigabanuka batsinze Rayon Sports, banganyije na APR FC birongera biratutumba ariko byaje guturika ubwo Gasogi United yabatsindaga 3-1.
Juvenal ahamya ko komisiyo yabagaragarije ko buri ruhande rufite amakosa ku bimaze iminsi biba mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Ati “kuko twagombaga gufata umwanzuro wihuse kugira ngo ikipe isubire mu murongo mwiza, twasanze buri ruhande rubifitemo uruhare, yaba ku ruhande rw’abakinnyi hari amakosa menshi ari ku ruhande rw’abakinnyi, hari amakosa menshi ari ku ruhande rw’abatoza hari n’amakosa menshi ari ku ruhande rwa komite.”
Nyuma yo gusanga buri ruhande rufite amakosa, ngo byagorana kuba wagira uwo wegekaho ikosa ahubwo habaho kwereka buri umwe amakosa yakoze maze hakabaho guhuza imbaraga kugira ngo hatazagira uyasubiramo.
Ni na yo mpamvu umutoza Alain Andre yahise asubizwa mu kazi ahabwa inshingano zo gukomeza kubungabunga ikipe ya Kiyovu Sports.
Ati “twasanze ibyatangajwe nanjye cyangwa undi wese ni ukubitesha agaciro, tugaha staff ikuriwe n’umutoza Alain Andre gukomeza akazi ke, akabungabunga ibyo byose n’abakinnyi bakongera bagashyira hamwe kugira ngo twongere dushake intsinzi, dusubire mu mwuka umwe wo guhatanira igikombe.”
Yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports kuyiba hafi cyane ko ubu ari bwo ikipe ibakeneye kugira ngo bunge ubumwe, bashyire hamwe kuko ari cyo kizabafasha.

Ibitekerezo