Siporo

Perezida wa Bugesera FC yeguye ku mirimo ye

Perezida wa Bugesera FC yeguye ku mirimo ye

Gahigi Jean Claude wari perezida w’ikipe ya Bugesera FC yeguye ku mirimo ye nyuma yo gusanga ibyo yemereye abakunzi b’iyi kipe atazabibagezaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo hasohotse ibaruwa y’ubwegure bwe yandikiye visi perezida w’iyi kipe.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’ubwegure bwe, avuga ko bitewe n’inshingano nyinshi afite asigaye abura umwanya wo gukurikirana ikipe uko bikwiye, bityo akaba abona atazesa imihigo cyangwa atazasohoza ibyo yemereye abakunzi b’iyi kipe.

Gahigi Jean Claude yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko mu minsi ishize iyi kipe yatandukanye n’umutoza Bisengimana Justin ikipe igahita ihabwa Masudi Djuma.

Imikino 15 ibanza ya shampiyona, yasize ikipe ya Bugesera FC iri ku mwanya wa 8 mu makipe 16 n’amanota 20 mu gihe APR FC ya mbere ifite 37.

Ibaruwa y'ubwegure bwa Gahigi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top