Siporo

Perezida Kagame yashimiye amakipe 3 akorana n’u Rwanda yageze muri 1/2 cya Champions League

Perezida Kagame yashimiye amakipe 3 akorana n’u Rwanda yageze muri 1/2 cya Champions League

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye Arsenal, Paris Saint-Germain na Atletico Madrid zikorana n’u Rwanda kuba zabashije kugera muri 1/2 cya UEFA Champions League.

Ayo makipe uko ari atatu kongeraho Bayern Munich yasezereye Real Madrid ni yo yabashije gukatisha itike ya 1/2 cya UEFA Champions League.

Arsenal, Paris Saint-Germain na Atletico Madrid akaba yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Nyuma y’uko zigeze muri 1/2, Perezida Kagame usanzwe ari n’umukunzi wa Arsenal akaba yazishimiye bikomeye.

Ati "Wakoze neza mufatabyabikorwa wa Visit Rwanda, Arsenal kuba muri iri joro wageze muri 1/2 cya UEFA Champions League, twiteguye no kuzagushyigikira mu byiciro biri imbere."

Agaruka kuri Paris Saint-Germain yagize ati "Byiza cyane ku mufatabyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain kuba wabashije kugera muri 1/2 cya UEFA Champions League.
Wagaragaje guhatana gukomeye, wabonye ibyo wari ukwiriye. Turakwifuriza amahirwe mu cyiciro gikurikiyeho."

Perezida Kagame kandi yanifurije Atletico Madrid amahirwe mu cyiciro kiri imbere.

Ati "Twishimiye kuba umufatabyabikorwa mushya wa Visit Rwanda, ikipe ya ruhago ya Atletico Madrid ku ntsinzi ikomeye yayigejeje muri 1/2. Turayifuriza gukomeza gutsinda."

Atletico Madrid ni yo yabimburiye aya makipe kugera muri 1/2 isezereye Barcelona ikaba muri 1/2 izahura na Arsenal yaraye isezereye Sporting.

Paris Saint-Germain nayo yageze muri iki cyiciro isezereye Liverpool ikaba izahura na Bayern Munich yaraye isezereye Real Madrid.

Perezida Kagame yashimiye Paris Saint-Germain kuba yageze muri 1/2 cya Champions League
Perezida Kagame usanzwe uri n'umukunzi wa Arsenal yashimiye iyi kipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Anselme
    Ku wa 18-04-2026

    Twishimiye itsinzi y'aba bafatanyabikorwa.

  • Anselme
    Ku wa 18-04-2026

    Twishimiye itsinzi y'aba bafatanyabikorwa.

  • Ishimwe Samuel
    Ku wa 16-04-2026

    Respect for athletic Madrid

  • Ishimwe Samuel
    Ku wa 16-04-2026

    Respect for athletic Madrid

  • Tuyisenge Joseph
    Ku wa 16-04-2026

    Twese nkabanyarwanda twishimiye kuba amakipe yose yamamariza u Rwanda ibinyujije muri visit Rwanda kuba yose ari muri 1/2 cya champions league.Oye Oye Oye.

IZASOMWE CYANE

To Top