Imyidagaduro

P Fla yavuguse umuti w’ikibazo cye na Ama G anahishura izingiro ryacyo

P Fla yavuguse umuti w’ikibazo cye na Ama G anahishura izingiro ryacyo

Umuraperi ukomeye hano mu Rwanda, Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye muri muzika nka P Fla avuga ko itangazamakuru ari ryo ryakuririje inkuru ye na Ama G The Black bityo ko mu rwego rwo gusoza iyo ntambara atazongera kugira icyo apfa kubitangazaho

Muri Gicurasi 2019 ni bwo hatangiye intambara y’amagambo hagati y’abaraperi 2, P Fla na Ama G The Black, P Fla yavugaga ko uyu musore kuva yatangira kuririmba atarakora indirimbo n’imwe ya Hip Hop.

Byatumye uyu muraperi na we ajya mu itangazamakuru aramusubiza, aho yagiye anakoresha amagambo akomeye cyane, yamubwiye ko hip hop yiyitirira atari iya babyeyi be.

Bakomeje kugenda basubizanya mu itangazamakuru, ndetse benshi bakibaza aho bizarangirira.

Mu kiganiro P Fla yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko we nta kibazo na kimwe afitanye na Ama G ndetse ko anamwubahira ibyo yakoze.

Yagize ati"nta kibazo njyewe mfitanye na we, nta na kimwe nta n’icyo nigeze ngirana na we, ni umuhanzi mugenzi wanjye nanjye ndamwubaha, nubaha umuntu ukora, umufite ibikorwa yakoze uwo muntu njyewe mba ngomba kumwubaha, ibyo kuvuga no dufitanye ibibazo ntabyo rwose, kereka we niba yumva ko bihari cyangwa ashaka gufatiraho, ariko hari n’igihe biterwa n’uko abantu baba badaheruka kubonana ngo bicarane baganire."

Akomeza avuga ko ubundi nta kibazo gifatika cyari gihari ariko itangazamakuru ari ryo ryabikuririje, akaba yaranafashe umwanzuro wo kutagira ikindi kintu abitangazaho mu rwego rwo kurangiza iki kibazo.

Yagize ati"biriya ntabwo ari ibintu bikomeye ahubwo itangazamakuru ni ryo ribifata rikabigira ibintu bya hatari, ni nayo mpamvu mu rwego rwo kubikemura ngiye kuzajya nifata cyane mu byo nganira n’itangazamakuru kuko naje gusanga abantu bose tudahuje imyumvire, uvuga ikintu bagahita bakibyazamo ikindi."

Avuga ko iyo aba afitanye ikibazo na Ama G aba yaragiye muri Studio akamukorera indirimbo amwibasira.

P Fla aheruka gusohora indirimbo ’Iyo Njyana’ yafatanyije na Mukadaff, Green P ndetse na Young Grace.

P Fla yafashe umwanzuro uzahagarika ikibazo afitanye na Ama G

Reba hano indirimbo ’Iyo Njyana’ ya P Fla

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top