Nyuma ya Sarpong na Ally undi mukinnyi wa Rayon Sports aravugwa muri Young Africans
Nyuma y’uko bivuzwe ko abakinnyi babiri bakiniraga Rayon Sports, Michael Sarpong na Ally Niyonzima bashobora kwerekeza muri Young Africans muri Tanzania, hiyongereyeho na Kakule Mugheni Fabrice na we wifuzwa n’iyi kipe.
Uretse kuba Sarpong yarirukanywe n’iyi kipe, ariko uko ari batatu bahuriye ku kuba bose bari ku mpera z’amasezerano ya bo muri iyi kipe.
Ku munsi w’ejo nibwo iyi nkuru yatangiye kuvugwa, ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania bivuga ko umutoza w’iyi kipe, Luc Eymael uherutse gutangaza ko yifuza Sarpong, anifuza uyu musore ukina mu kibuga hagati.
Amakuru kandi avuga ko kampuni ya GSM imwe muzitera inkunga iyi kipe ari yo irimo kubishyiramo imbaraga ngo ibe yatwara muri Young Africans uyu musore ukina mu kibuga hagati. Iyi kampuni ni na yo yaguze Haruna Niyonzima asubira muri Tanzania.
Bivugwa irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yakwegukana uyu musore uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports cyane ko bashaka kubaka ikipe izaba iri ku rwego rwo guhangana na mukeba Simba SC.
Si ubwa mbere Kakule Mugheni Fabrice yaba agiye gukina muri Tanzania, muri 2018 yashimwe na Simba SC ariko Kiyovu Sports yakiniraga yanga kumurekura.

Ibitekerezo
Mugisha
Ku wa 10-05-2020Ariko rayon nayo yaragowe ntahandi bashaka abakinnyi niyo bashaka gusenya yonyine young African yashakiye ahandi cyangwa tukabongera amasezerano bakabatuguraho aho kugendera ubuntu ntacyo tubafasheho