Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka 9 ari perezida w’ikipe ya Mukura VS yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’iyi kipe aho igiye gusigara iyobowe na Sakindi Eugene wari visi perezida.
Nizeyimana Olivier ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Mukura VS n’akarere ka Huye, akaba yavuze ko ari impamvu ze bwite.
Ibaruwa yashyikirijwe inteko ngo yige kuri ubu bwegure aho ishobora kubwemeza cyangwa ikabwanga.
Amakuru avuga ko impamvu yeguye ari uko ubuyobozi bw’akarere ka Huye bufite iyi kipe mu nshingano bwakomeje gusa n’ubumuvunisha aho byanasabaga ko iyi kipe ayitangamo amafaranga ye ku giti cye mu gihe ko kanze kuzuza inshingano za ko.
Uyu mugabo ufite sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Ltd. itera inkunga iyi kipe, ntiyagiye yishimira imikoranire ye n’akarere ka Huye aho amafaranga atanga muri iyi kipe ari menshi kurusha ayo basinyanye mu masezerano yo kwamamaza kompanyi ye ya Volcano, ngo byageze aho amera nk’aho ikipe ari ye, akarere ka Huye gasa n’akayitereranye.
Umwaka ushize wa 2019 ni bwo Nizeyimana Olivier yongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe, gusa na bwo akaba yariyamamaje atabishaka bitewe n’imikoranire y’akarere na Mukura VS yabonaga ubuyobozi budashaka guhindura.
Nizeyima Olivier yeguye mu gihe abakinnyi b’iyi kipe barimo kwishyuza Mukura VS ibirarane by’amezi 7, yaba Mukura VS cyangwa akaerere ka Huye ntabwo bifuza kuvuga kuri iki kibazo cy’ibirarane by’abakinnyi.

Ibitekerezo