Nyuma y’amezi 3 gusa, Nirisarike yongereye amasezerano muri Pyunik FC
Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Pyunik mu gihugu cya Armenia, Nirisarike Salomon yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe, ni nyuma y’amezi atatu gusa ayerekejemo.
Tariki ya 1 Nzeri 2019, Nirisarike Salomon nibwo yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe, hari nyuma yo gutandukana na AFC Tubuze yo mu Bubiligi.
Uyu musore akaba yaraye yongereye amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi ikina mu cyiciro cya mbere muri Armenia.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Salomon yavuze ko yishimiye cyane kongera amasezerano muri iyi kipe kuko ari ikipe nziza kandi izamufasha kugera kuri byinshi.
Yagize ati"nongereye amasezerano y’umwaka umwe. Impamvu ni uko ikipe tubanye neza kandi mbona iri ku rwego rwiza izamfasha muri byinshi."
Nirisarike ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’iyi kipe, kuva yagerayo yabonye umwanya wo gukina kandi arimo kwitwara neza.
Shampiyona ya Armenia igeze ku munsi wa 15, ikipe ya Pyunik ya Nirisarike ikaba iri ku mwanya 7 n’amanota 20 mu gihe Lori ya mbere ifite 28.

Ibitekerezo