Siporo

Ntabwo navuga ko ihagije ariko na none ntabwo twabigira urwitwazo- Mashami Vincent

Ntabwo navuga ko ihagije ariko na none ntabwo twabigira urwitwazo- Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko imikino ya gishuti ikipe y’igihugu yabonye ibafasha kwitegura CHAN 2020 idahagije ugereranyije n’abandi gusa na none ngo ntibabigira urwitwazo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, irimo iritegura igikombe cy’Afurika cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun muri Mata.

Ni muri urwo rwego igiye gukina imikino ibiri gishuti na Cameroun muri Cameroun tariki ya 24 Gashyantare ndetse na Congo Brazaville i Kigali tariki ya 28 Gashyantare.

N’ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu agiye gukina iyi mukino ya gushuti, Mashami Vincent avuga ko idahagije ugereranyije n’ibindi bihugu kuko byo bigeze mu mikino 4, gusa ngo ntabwo babigira urwitwazo.

Yagize ati“ntabwo ihagije kuko urebye nka Cameroun na Congo Brazaville bageze mu mikino 4, za Congo Kinshasa zigeze mu mikino igera kuri 4 ntabwo rero navuga ko ihagije ariko na none ntabwo wenda twabigira urwitwazo, nabyo turabishimira ko twabibonye bizadufasha kugira ngo turebe aho abandi bagejeje.”

Mashami Vincent akomeza avuga ko iyi mikino 2 ya gishuti izabafasha gukosora ibitegenda neza ku buryo bazajya muri CHAN bameze nezacyane.

Uyu mutoza kandi yatangaje ko afitiye abasore be icyizere kuko ari ikipe nziza ifite buri kimwe cyose.

Mu gikombe cya CHAN u Rwanda rwisanze mu itsinda C aho ruri kumwe na Maroc, Togo ndetse n’ikipe y’igihugu ya Uganda.

N'ubwo nta mikino ya gishuti myinshi ariko afitiye icyizere abasore be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top