Imyidagaduro

Nta mishinyiko, tugomba guhirika Museveni-Bobi Wine washaririwe

Nta mishinyiko, tugomba guhirika Museveni-Bobi Wine washaririwe

Hon. Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] ufatanya umuziki na politike, yakamejeje ngo we n’abambari be gahunda ni uguhirika Perezida Yoweri Museveni bitarenze mu 2021.

Mu ntangiriro za Mutarama 2019, Bobi Wine uri mu banyapolitike bazengereje Museveni yatangaje ko iby’uyu "mwanzuro witondewe" kuri CNN mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wayo Robyn Curnow.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Akaboozi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, Bobi Wine yavuze ashize amanga ko intego ikomeye afite ari ugukura Perezida Museveni ku butegetsi.

Yavuganye uburakari bwinshi ko intwaro ikomeye ashaka ko abatavuga rumwe na Perezida Museveni bakoresha ari ‘ubumwe’.

Bobi Wine winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku itike ya Kyadondo East yashimangiye ko kuvana Museveni ku butegetsi atari imikino ndetse ko azaruhuka ari uko abigezeho.

Yagize ati “Nta mikino dufite kuri uyu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Museveni, nta mishinyiko turimo.”

Yongeyeho ati “Yego, dushobora kuba twarahagurutse ku ruhande rumwe tugatsindwa ariko muri uko gutsindwa twigiyemo byinshi. Inzira rukumbi yo kugera ku ntego yacu ni ubumwe.”

Bobi Wine yavuze ko kuba Uganda ifite amashyaka menshi ari byiza gusa ngo asanga ntacyo byaba bimaze amashyaka aciyemo ibice Abanya-Uganda.

Yagize ati “Ugasanga umuntu afite gahunda nziza ariko bamwe bakamurwanya kubera ko bari mu mashyaka atandukanye, ni ikintu kibi cyane.”

Bobi Wine ati "Nta mikino, tugomba guhirika Museveni"

Bobi Wine yemeza impinduramatwara ye ya ‘People Power’ idashingiye ku myumvire ya politike ahubwo ngo ireba rubanda. Ngo ntibashaka kubona abaturage barwana ahubwo bifuza ko bihuriza hamwe bagatora.

Bobi Wine yafunzwe inshuro zitandukanye mu mpera za 2018 kubera ibitekerezo bye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top