Nshimiyimana Amran yavuze impamvu yamuteye gukora ikosa ryamuviriyemo ikarita itukura
Nyuma yo kubona ikarita y’umutuku hakiri bitewe n’umupira warimo ujya mu izamu akawukuzamo intoki abishaka ku mukino waraye ubahuje na AS Muhanga, Nshimiyimana Amran avuga ko yabikoze bitewe no kutifuza gutsindwa igitego gusa ngo yari azi ko ahabwa umuhondo.
Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020, Rayon Sports yaraye yakiriyemo AS Muhanga inayitsinda ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18:00’.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 11, Amran Nshimiyimana yahaye umupira Kimenyi Yves ariko uwutera gake ntiwamugeraho neza, ubwo yari agiye kuwutera yasanze rutahizamu wa AS Muhanga, Danny yawumutanze awumunyuza mu maguru, ugenda ugana mu izamu, uyu musore arawukurikira ngo awushyiremo neza ariko na Amran nawe araza ariko umupira bose urabasiga ugiye kugera mu izamu neza, Amran ahita awukuramo n’intoki ujya muri koruneri.
Umusifuzi Patrick wari uyuboye uyu mukino, nta gutinda yahise amuha ikarita itukura atanga na penaliti yaje kwinjizwa na kapiteni w’iyi kipe, Adolphe.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yabitewe n’uko yumvaga adashaka gutsindwa, ngo yabikoze atazi ko ari buhabwe ikarita y’umutuku, yumvaga ari ikarita y’umuhondo ahabwa.
Yagize ati"ni kwa kundi wumva udashaka gutsindwa, ni ibintu biza utazi uko bije, nashatse gukozaho umutwe mbona ntibishoboka, numvaga ari ibintu bitaza kumviramo ikarita itukura sinabitekereje cyane, numvaga ari ikarita y’umuhondo gusa."
Yakomeje ashimira bagenzi be ko bitwaye neza bakamubera aho atari, ndetse n’intsinzi ikaba yabonetse.
Yagize ati"ni umukino twumvaga tugomba gutsinda, niyo mpamvu habayemo gukanira cyane, Imana ishimwe ko bagenzi banjye babashije gutahana intsinzi, bamfashije cyane."
Amran kandi akaba yasabye imbabazi abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports ku bwo kuba yakoze ikosa ryatumye ava mu kibuga hakiri kare, byari bimeze nko gutererana bagenzi be ariko ngo sicyo yari agamije.

Ibitekerezo
Bagaragaza
Ku wa 29-11-2019bibaho ntitwabyinubiye ntakundi
Bagaragaza
Ku wa 29-11-2019bibaho ntitwabyinubiye ntakundi