Siporo

Njyewe ndi umusirikare – Issa Bigirimana

Njyewe ndi umusirikare – Issa Bigirimana

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, umunyarwanda wakiniraga Young Africans, Issa Bigirimana avuga ko agomba gushaka umwanya muri Police FC ndetse akaba yanasubira gukina hanze y’igihugu kuko atavuyeyo ahunze guhangana ahubwo ari nk’umusirikare uko byaba bimeze kose yabinyuramo.

Uyu musore waraye ukinnye umukino we wa mbere muri Police FC, yavuze ko utagereranya shampiyona yo mu Rwanda ni yo muri Tanzania kuko iya Tanzania ikomeye cyane.

Yagize ati“shampiyona yo muri Tanzania irakomeye cyane, kandi namwe murabizi ko ikoneye cyane, shampiyona yo muri Tanzania ni imbaraga, nta mbaraga ufite ntabwo washobora iriya shampiyona yo muri Tanzania.”

Yakomeje avuga ko atakuweyo no gutinya ihangana bitewe n’imbaraga, ahubwo ko yabuze umwanya wo gukina.

Yaguize ati“ntabwo nayihunze njyewe nabuze umwanya wo gukina, njyewe ndi umusirikare nkeneye guhangana uko byaba bimeze kose.”

Uyu musore yakomeje avuga ko n’ubwo ari muri Police FC intego ye atari ukuguma mu Rwanda ahubwo agomba gukora ibishoboka byose agasubira gukina hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 5 akiniira APR FC, mu mpeshyi ya 2019 yahise yerekeza muri Young Africans muri Tanzania, ntabwo byamuhiriye kuko atabonye umwanya wo gukina ari byo byatumye agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police FC.

Issa Bigirimana wakinnye umukino we wa mbere muri Police FC ngo yiteguye gusubira hanze y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Alexandre
    Ku wa 8-02-2020

    Ibyo bihano bafatiye gikundiro(rayon sport)ntabwo bihagije kuberako ishaka kwerekana ko ariyo kipe ishobora kwishyiriraho amategeko

IZASOMWE CYANE

To Top