Ngabo Albert wakiniye ikipe ya APR FC imyaka 9 ngo ntazibagirwa ukuntu Afande James Kabarebe yamutumiye muri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) akamuha amafanga nyuma y’uko yari yatsinze igitego TP Mazembe cyanahesheje intsinzi ikipe y’ingabo z’igihugu.
Uyu mugabo wahagaritse gukina umwaka ushize ubu akaba ari umutoza w’irerero rya APR FC, ni umwe mu bakinnyi beza bo ku mpande bakina bugarira u Rwanda rwagize.
Mu kiganiro na Radio Flash, Ngabo Albert yavuze ko mu myaka 9 yakiniye APR FC atazibagirwa umwaka wa 2010 ubwo yatsindaga igitego TP Mazembe i Kigali maze agatumizwaho na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen. James Kabarebe ubu akaba asigaye ari n’umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano.
Yagize ati“stade yuzuye saa 11h, ibaze kumva ngo stade yuzuye saa 11h abantu bose bahanze amaso uwo mukino. Ntabwo natekerezaga ko natsinda icyo gitego bitewe n’abakinnyi Mazembe yari ifite, ninjiye mu kibuga nsimbura, bancomekeye umupira mbura ahantu nywutera, hasi yari kuwufata no hejuru ni uko, mpita nywukaraga ku ipoto igitego kijyamo, na perezida w’igihugu yari ahari, numvishe isi inyikaragiyeho neza, abafana batashye bishimye ntabwo nazabyibagirwa.”
“Bukeye Afande Minister James Kabarebe yarampamagaye ngo nze kuza mu biro bye aranshaka, ni bwo bwa mbere nari ninjiye muri MINADEF nahabonaga gutyo, sinarinzi ko abasivile bapfa kuhinjira byoroshye, banyinjije mu biro bye turavugana ampa ishimwe, ampa envelope harimo amafara menshi kandi ari mu madorli. Numvishe bitabaho kuba Minister yampamagara nkajya muri MINADEF, byanyongereye imbaraga zo gukora cyane.” Ngabo Albert
Wari umukino ubanza mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions League wabereye kuri Stade Amahoro tariki ya 20 Werurwe 2010, warangiye ari 1-0, gusa APR FC yaje gutsindwa umukino wo kwishyura ibitego 2-0.
Nyuma y’imyaka 9 akinira ikipe ya APR FC, umwaka ushize yahagaritse gukina ahita aba umwe mu batoza mu irerero ry’iyi kipe. Yakiniye kandi Rayon Sports na Police FC.

Ibitekerezo