Siporo

Ndashima Imana pe kuko meza neza cyane – Muhire Kevin

Ndashima Imana pe kuko meza neza cyane – Muhire Kevin

Mu mgambo make, umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda Muhire Kevin avuga ko mu ikipe ye nshya ya Al Yarmouk muri Kuwait ameze neza nta kibazo kuko umwanya wo gukina arimo kuwubona.

Muri Kanama 2022 nibwo uyu musore wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports yerekeje muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira akaba yarasanzeyo umutoza we wahoze amutoza muri Rayon Sports, Jorge Paixão

Abajijwe uko bihagaze muri iyi kipe ye nshya, Muhire Kevin mu magambo make yagize ati “Bihagaze neza, imibare ni myiza, ndashima Imana pe kuko meza neza cyane.”

Muhire Kevin akaba yaragize intangiriro nziza muri iyi kipe aho imikino yose iyi kipe imaze gukinira yagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga.

Mu mikino itatu ya shampiyona bamaze gukina yose yarayikinnye, ikipe ye yatsinzemo ibiri itsindwamo umwe, ikaba ari na yo iyoboye shampiyona.

Muhire Kevin avuga ko ameze neza mu ikipe nshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top