Siporo

Ndahiro Valens Papy ntiyemera ibyaha ishinjwa byatumye asabirwa gufungwa imyaka 5

Ndahiro Valens Papy ntiyemera ibyaha ishinjwa byatumye asabirwa gufungwa imyaka 5

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ndahiro Valens Papy igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw, mu rubanza aregwamo n’umushoramari Ndayisenga Materne umushinja gutangaza amakuru y’ibihuha no kumutuka mu ruhame.

Uru rubanza rwaburanishijwe ku wa 14 Gicurasi 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rushingiye ku nkuru Ndahiro yakoze mu 2024 kuri BTN TV, yavugaga ku kibazo cy’ikibanza kiri mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima, aho abaturage bavugaga ko ibikorwa byo kugisiza byabafungiye inzira ndetse bikanashyira inzu zabo mu kaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri iyo nkuru no mu biganiro byakurikiyeho kuri televiziyo ebyiri harimo amagambo asebanya, aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe, ndetse ko hari amakuru yatangajwe ku kibanza cye atari ukuri.

Ndahiro yahakanye ibyo aregwa, avuga ko yakoze inkuru mu buryo bwubahirije amahame y’umwuga nyuma yo gutabazwa n’abaturage.

Yavuze ko yumvise impande zose zirimo abaturage, Ndayisenga n’ubuyobozi, kandi inkuru ikemezwa n’ubuyobozi bwa BTN TV mbere yo gutambuka.

Yagaragaje ko ibyatangajwe byatumye ubuyobozi buhagarika ibikorwa byo gusiza icyo kibanza, ndetse ko Ndayisenga yaciwe amande ya miliyoni 9 Frw.

Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, Ndahiro yavuze ko adashobora gutuka umuntu nyuma y’imyaka 15 amaze mu mwuga w’itangazamakuru. Yasobanuye ko amagambo amwe avugwa ko yatutse Ndayisenga yavuzwe n’abaturage, bityo adakwiye kuyabazwa.

Ku ruhande rwa Ndayisenga, abamwunganira basabye ko mu gihe Ndahiro yahamywa ibi byaha, yanategekwa gutanga indishyi za miliyoni 1,2 Frw kubera ibyangiritse ku izina ry’umukiliya wabo.

Urukiko rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza tariki ya 12 Kamena 2026 saa munani z’umugoroba.

Ndahiro Valens Papy yasabiwe gufungwa imyaka 5
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top