Siporo

Umukinnyi ubasetsa muri Rayon Sports, ukerererwa, uzi kubyina...

Umukinnyi ubasetsa muri Rayon Sports, ukerererwa, uzi kubyina...

Mu kiganiro kigufi ISIMBI yagiranye na myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge yagarutse kuri bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ku bintu bimwe bibaranga nk’ushobora kubura bose bakabimenya, ukunda kubyina, uzi gusetsa n’abandi.

Ibi ni ibisanzwe, ahantu hahuriye abantu abantu benshi usanga baba bafite imico itandukanye, buri umwe afite ikintu azwiho.

Subiza wenda amaso inyuma nko mu bihe byo mu mashuri yisumbuye, ndavuga abo mu kigero cyanjye cyangwa abambanjirije, abayigamo ubu murabyibuka kuturusha.

Muzi ko hari umunyeshuri uba ugomba gukererwa uko byagenda kose n’iyo yaba afite amasaha atatu yo kwitegura, hari usetsa kurusha abandi...

ISIMBI iganira na Emery Bayisenge, yavuze ko ari we mukinnyi Rayon Sports ifite wubahiriza igihe kurusha abandi bose.

Umukinnyi ubasetsa cyane yagize ati "Umukinnyi udusetsa cyane ni Ntarindwa Aimable."

Ubwo yari abajijwe umukinnyi ukunda gukererwa imyitozo "Mugisha Didier."

Uyu myugariro yavuze ko "umukinnyi uzi kubyina kuturusha ni umunyezamu Yves [Mugisha]."

Umukinnyi ubura bakabimenya bose nta muntu wavuze "Ni Messi [Iradukunda Pascal]."

Emery Bayisenge ni mukinnyi wubahiriza igihe
Ntarindwa Aimable ni we ubasetsa cyane
Mugisha Yves ni we uzi kubyina kurusha abandi
Iyo Messi adahari bose bahita babimenya
Mugisha Didier ni we ukunda gukerererwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top